Umunyamakuru Ntwali John Williams wari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru the chronicles yishwe n’impanuka yabereye mu Mujyi wa Kigali nk’uko byemejwe n’abo mu muryango we.
Umuvandimwe we witwa Masabo Emmanuel yavuze ko amakuru afite ari uko yagonzwe n’imodoka ubwo yari kuri moto ku wa Kabiri nijoro ariko babimenye kuri uyu wa Kane.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yavuze ko iyo mpanuka yabaye ku wa Kabiri saa munani n’iminota 50 z’ijoro.
Yavuze ko imodoka y’ivatiri yagonganye na moto yari itwaye Ntwali ahita yitaba, uwari umutwaye arakomereka.
Yakomeje agira ati “Impanuka yarapimwe ariko nta byangombwa by’uwitabye Imana byabashije kuboneka. Bakomeje gukurikirana kugeza igihe bamenye imyirorndoro ye.”
Imapanuka ngo yabereye mu Karere ka Kicukiro, mu Kagari ka Kagina, Umudugudu wa Gashiha.
Polisi ikimara kugera ahabereye impanuka, umurambo warafashwe ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru mu gihe hari hagishakishwa umuryango we.
Ntwali John Williams yari umunyamakuru ubirambyemo ndetse yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda.
Kuri ubu yari afite umurongo wa Youtube witwa Pax TV watambutswagaho ibiganiro bitandukanye akaba yaranatunze igitangazamakuru cyakoreraga kuri internet cyitwa Ireme News.