Umunyamakuru umaze kwandika izina, Irene Mulindahabi yavuze ko ukuboko kwe kw’ibumoso adakunda kugaragaza kwagize ubumuga akiri uruhinja kubera inkingo yatewe n’abaganga b’abiga.
Niba ujya ubona amafoto y’uyu munyamakuru akaba n’umujyanama w’abahanzi, akenshi ntushobora kumubona yagaragaje akaboko ke k’ibumoso ndetse abantu bakunda kubyibazaho impamvu atajya akagaragaza.
Mu kiganiro cye gishya yise ’MIE Chopper’ kizajya gitambuka ku muyoboro we wa YouTube wa ’MIE Empire’, Murindahabi Irene yabajije abantu kumubaza ibibazo bitandukanye na we akabasubiza atababeshye.
Benshi bagiye bamubaza ikibazo cy’ukuboko kwe kw’ibumoso atajya akunda kugaragaza yaba mu mafoto, ko yababwira impamvu yabyo niba gufite n’ubumuga bakabimenya.
Yemeje ko akaboko ke k’ibumoso gafite ikibazo kadakora nk’akandi, ngo yari yaririnze kubivugaho ariko ahishura ko yavutse ari muzima nk’abandi bana ariko yaje kugira ikibazo cya serivisi mbi zo ku bitaro bya Muhima yavukiyeho.
Ati “Mvuka navutse nk’umwana meze neza nta kibazo na kimwe kandi n’uko meze nshima Imana kuko niyo ingize uwo ndiwe, niyo nkesha ubuzima. Muzabona abantu bavuga ngo ’Imana’ abandi bajye kuyibeshyera, abandi bitwikire amazina bafite, bayibeshyera ariko njye Imana mbabwira narabibonye”.