Umunyamakuru Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko hari umudayimoni wateye uri gusambanya abagore n’abagabo mu ijoro, bakaryoherwa ku buryo bashobora no kuzinukwa abo bashakanye, ingo zigasenyuka zityo.
Ni amakuru yatanze avuga ko atarimo ibikabyo, ashingiye ku nkuru y’umunyamakuru Davina McCall w’Umwongereza na Marza Tovo wo muri Brazil, baherutse gutangaza ko baryoherwa n’imibonano mpuzabitsina bakorana n’abantu batagaragara mu gihe basinziriye.
Yagize ati: “Ugiye kubaza mu bantu bari hano, abenshi, uwo mudayimoni bahura na we. Yitwa ‘incubus’ cyangwa se ‘incubi’ iyo amaze kwiyambika ishusho y’umuntu. Ashobora gutira ishusho y’umuntu usanzwe uzi cyangwa iy’undi muntu utazi ariko mu ishusho nziza.”
Ku bagore, KNC yagize ati: “Uwo mudayimoni rero ni uza yambaye ishusho y’umugabo, akagutera mu nzozi ariko hari n’igihe birenga akaba yaza mu ishusho y’umuntu nyawe, mukanahura ariko akaba yagukorera ibyo ngibyo. Hari igihe akorana n’umuntu imibonano mpuzabitsina ikakaye, ariko mwitonde! Umunsi uzahura n’uwo mudayimoni wowe mukobwa cyangwa mugore, kuko hari igihe aza hagati y’umugabo n’umugore, akajya asambanya umugore w’umugabo, ku buryo umugore azinukwa umugabo we ntacyo bapfuye.”
Ku bagabo, KNC yagize ati: “Hari umudayimoni uza mu ishusho y’abagore, usambanya abagabo. Bagabo, ibi murabizi. Umugore akabona umugabo we arimo arishima, arimo arikoza east-west, ukumva arimo guhuma nka transformer y’amashanyarazi. Uyu mudayimoni agaragara kenshi mu nzozi z’abagabo. Rimwe na rimwe hari abagabo aba yarakolonije. Ubajije abasore n’abagabo, bakubwira amashusho dayimoni yambara, y’aba ba slay queen bose! Ugasanga babatera, bakaryamana na bo.”
KNC arahamya ko yakoze inyandiko y’impapuro 12 ivuga kuri iki kibazo. Arasaba abagabo n’abagore gusenga kugira ngo Imana yirukanye uyu mudayimoni.