Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ibyaha byo gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 1 100 000 Frw.
Nkundineza yaregwaga ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha no guhohotera uwatanze amakuru nubwo we yaburanye ibihakana.
Ni ibyaha yakoze binyuze ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye, aho yibasiraga Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari aho yise Mutesi Jolly ’akandare’, akagome, impolie n’andi mazina amutesha agaciro.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasuzumye niba ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byashingirwaho ahamwa n’ibyaha ndetse hanasuzumwa igihano ashobora guhabwa.
Urukiko rwifashishije ingingo z’amategeko atandukanye rwasanze ibikorwa Ubushinjacyaha bushingiraho burega Nkundineza Jean Paul ari ukaba yarakunze gukora ibiganiro bigaruka ku ruhare rwa Mutesi Jolly mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wakatiwe gufungwa imyaka itanu.
Rusanga Nkundineza Jean Paul yemera ko ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha yabikoze nk’umunyamakuru w’umwuga kandi bikaba atari ibihuha nk’uko Ubushinjacyaha buvuga.
Rwavuze ko kuba Nkundineza n’Ubushinjacyaha babyemeranyaho ko ibyo aregwa yabivuze, rusanga Ubushinjacyaha bwaragombaga kugaragaza ibiri ukuri bitandukanye n’ibyo Nkundineza yatangaje.
Rwagaragaje ko amagambo yakoreshejwe agize icyaha cyo gutukanira mu ruhame aho gutangaza amakuru y’ibihuha.
Urukiko rusanga gutukira Mutesi Jolly mu ruhame no kumutesha agaciro muri rubanda hashingiwe ku makuru yatanze mu rubanza rwaregwagamo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, bigize icyaha cyo gutoteza uwatanze amakuru.
Urukiko rwavuze ko rusanga Nkundineza ahamwa n’impurirane mbonezabyaha ku byaha byo guhohotera uwatanze amakuru no gutukana mu ruhame.
Ku bijyanye no kumenya igihano Nkundineza agomba guhabwa, Urukiko rwasesenguye ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 10 no ya gutanga ihazabu miliyoni 5 Frw, mu gihe uruhande rwa Nkundineza Jean Paul rwagaragaje ko nta cyaha yakoze ahubwo akwiye kugirwa umwere.
Urukiko rwasanze Nkundineza ahamwa n’icyaha cyo gutukana mu ruhame akaba agomba guhanishwa ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.
Rwasanze kandi agomba guhanishwa imyaka itatu ku cyaha guhohotera uwatanze amakuru n’ihazabu miliyoni 1 Frw ku cyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru.
Umucamanza yavuze ko amuhanishije ibihano bito biteganywa n’itegeko kuri ibyo byaha ariko ko atamusubikira ibihano kuko Nkundineza atigeze yemera icyaha mu buryo budashidikanywaho.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyategetse ko Nkundineza Jean Paul afungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya 1.100.000 Frw.