Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaje umunyamakuru Jean Paul Nkundineza umenyerewe mu nkuru z’ubutabera kugira ngo yitabe mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Nzeri 2023.
Inyandiko dufitiye kopi yashyizweho umukono n’umugenzacyaha Steven Rukotana tariki ya 14 Ukwakira 2023, isaba Nkundineza kwitaba ubutumire ku biro bikuru bya RIB ku Kimihurura saa tatu z’igitondo.
Ntabwo umugenzacyaha yamenyesheje Nkundineza icyo yamuhamagariye, gusa iri hamagara ryatanzwe nyuma y’aho uyu munyamakuru akoze ubusesenguzi ku cyemezo cy’urukiko rukuru kuri Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid.
Uru rukiko tariki ya 13 Ukwakira 2023 rwahanishije Ishimwe igifungo cy’imyaka itanu, rumuca n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri. Rwari rumaze kumuhamya icyaha cyo gusambanya ku gahato no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Nkundineza, mu kiganiro aherutse kugirira ku muyoboro wa 3D TV Plus, yagaragaje ko Miss Rwanda w’umwaka w’2016, Mutesi Jolly, yagize uruhare mu kuba Prince Kid yakatiwe, cyane ko uyu mukobwa ari mu batanze ikirego.
Yagize ati: “Ishyuka Mutesi Jolly. Urishimye? Urumva umeze ute? Ugiye kunywa Hennessy? Ugiye kunywa amarula? Ugiye gukora Party? Ikintu ukora cyose uryoherwe. Enjoy! Reka mvuge nti ’enjoy’, uramugaritse nta kundi. Komeza inzira watangiye wicika intege, ariko umutima mutindi ushibukana nyirawo.”
Miss Jolly ntabwo yavuze mu mazina Nkundineza, ariko yaje kwandika ku rubuga rwa X/Twitter ko hari abantu barimo abagambanyi n’abahohotera abagore n’abakobwa bishyize hamwe kugira ngo barwanye abakorewe ihohoterwa, kandi ngo we yiyemeje no kuraswa aharanira uburenganzira bwe.
Uyu mukobwa uri mu batanze ubuhamya bushinja Ishimwe muri uru rubanza, yavuze ko aba bantu barwanya abahohoterwa ko ntacyo bazabatwara kuko ngo “imbwa zamoka, ariko ntiziryane.”
Yagize ati: “Birababaje cyane kubona bamwe mu bagambanyi, inyamaswa n’abakoze ihohoterwa bihuza ngo bacecekeshe abakobwa bakiri bato baharanira uburenganzira bwabo. Wowe wakorewe icyaha, ibi byageragejwe inshuro nyinshi kandi bizakomeza kubaho, ariko turakumva kandi turi kumwe nawe.
Komeza ube intwari, ukomere ushikame, abo bagukanga ntacyo bazagutwara (Ziramoka ntiziryana).”
Nkundineza, mu kiganiro yagiranye na BWIZA kuri uyu wa 15 Ukwakira 2023, yatangaje ko RIB yamuhamagaje ariko ataramenya neza impamvu y’iri hamagara, cyane ko itagaragara mu rupapuro yashyikirijwe.
Ku mbuga nkoranyambaga hari abantu bamusabiye gutabwa muri yombi, bashingiye ku byo yavuze kuri Miss Jolly.
Nkundineza yasubije ko aya makuru yayamenye, yongeraho ko ababimusabiye ari bo bakabaye bakurikiranwa n’ubutabera, kuko ari bo basanzwe bibasira kenshi, bakanatukira abantu kuri izi mbuga.
Nkundineza yavuze ko aya magambo yatangaje kuri Miss Jolly, akavugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ari yo yaba yaratumye RIB imuhamagaza, kandi ngo yiteguye kugira ibyo asobanura mu gihe yabibazwaho.
Yagize ati: “Kugera uyu mwanya ndatekereza ko ari cyo bampamagariye ahanini kubera yuko mvuga biriya, ndi gukora reportage, ntabwo yari yarampamagaye.
Ariko ndebye mu gikari, kuri telefone yanjye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha, ukuntu yafashe utuvidewo twose, urabizi ko bagiye baca utuvidewo, bakagushyira ku mbuga nkoranyambaga, yaratumpaye, ambaza impamvu nabikoze, ndabimusobanurira.”
Mu biganiro bitandukanye, Nkundineza yumvikanye ashyira mu majwi cyane Miss Jolly. BWIZA yamubajije impamvu, asubiza ati: “Ni we key muri uru rubanza n’ubwo atarimo nk’uregwa, ntabemo nk’umu-victime ariko nk’umukobwa witinyutse, ni we watanze ikirego.
Ubwo hasomwaga icyemezo cyarekuye Prince Kid mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, umucamanza yamenshoninze ko mu bari mu rubanza, Jolly arimo, ari mu ba mbere mu batanze ikirego. Rero kuba yavugwa muri reportage, nta kidasanzwe kirimo.”
Nkundineza yatangaje ko yizeye ko RIB izanyurwa n’ibisobanuro bye, kandi ko nava ku Kimihurura azabimenyesha abakunzi be bakurikira ibiganiro bye umunsi ku wundi.