Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta aravugwaho kugaragara mu Burundi ari kumanika ibyapa biriho Bruce Melodie. Aya makuru aratangazwa n’umunyamakuru w’inyaRwanda wemeza ko yamubonye ashaka kumanika ibyapa bya Bruce Melodie ku modoka icyakora fatakumavuta yamuca iryera agahita ahunga akagenda.
Uyu ngo amaze kubona Fatakumavuta agiye, yanze kumukurikira ahubwo ahita ajya muri papeteri Fatakumavuta yari avuye gukoreshamo kopi z’ibyo byapa, uwo yasanzemo witwa Karim amubwira ko ari we umaze kubikora ariko yagerageje kubaza Fata icyo agiye kubimaza ariko ntiyamusobanurira, icyakora avuga ko yaketse ko ari ikintu cyiza.
Biravugwa ko hakozwe ibishoboka byose igitaramo cya The Ben ngo gishyirwe hasi, kuburyo mu nama n’abanyamakuru hari abanyamakuru baguzwe ngo bamubaze ibibazo byanditse ariko umugambi ukaburizwamo.
Biravugwa ko kandi hari abakorera inzego z’umutekano mu Burundi baguzwe ngo batambamire iki gitaramo ariko nabyo ntibyakunda. The Ben yabwiwe ko azafungwa nagera i Burundi. Icyakora inzego z’umutekano zacunze cyane ku buryo uyu muhanzi yari arinzwe cyane.
Icyakora abamenye ibyakozwe na Fatakumavuta barimo Dj Brianne, Djihad na Fouadi umunyamakuru w’imikono banenze cyane ibyo yagerageje gukora, bibaza uburyo Abanyarwanda badashyira hamwe mu gushyigikira umuziki ahubwo bakajya muri ibyo, kandi bizwi neza ko Bruce Melodie nta gitaramo afite mu Burundi.
Ihangana rya Bruce Melodie na The Ben, Bruce Melodie aherutse kuryitarutsa avuga ko nta ruhare arifitemo, ariko ku rundi ruhande abafana babo barimo n’abanyamakuru bafite amazina akomeye mu Rwanda bagaragaza buri wese uruhande ahagazemo.