Mu minsi ishize nibwo humvikanye urunturuntu hagati y’umuhanzi Bruce Melodie n’umunyamakuru Nsengiyumva Emmy nyuma y’igitaramo uyu mugabo yakoreye mu gihugu cy’Uburundi,bikaza gukurikirwa n’amagambo yakurikiyeho ubwo uyu muhanzi yavugaga ko uyu munyamakuru amwanga.
Nyuma y’amagambo Melodie yatangaje, Emmy nawe yasubije uyu muhanzi avuga ko yamubeshyeye nta rwango amufitiye ndetse ahishura ko ubuzima bwe buri mukaga nyuma yo guhagarikwa n’abantu batandukanye bamubaza icyo ahora uyu muririmbyi.
Imvano y’ayo makimbirane ubusanzwe ashingiye ku nkuru yasohotse yanditswe n’uyu Emmy yakurikiye icyo gitaramo ivuga ko Melodie yakuwe ku rubyiniro igitaraganya nyuma y’uko aririmbye indirimbo ze zakumiriwe mu Burundi harimo iyitwa ’Akinyuma’.
Hatarashira kabiri Melodie yanditse kuri Twitter ye yikoma igitangazamakuru uyu Emmy akorera avuga ko batangaje ibihuha kandi ari ikinyamakuru cyizewe gisanzwe gikora neza.
Icyo gihe yagize ati“Birababaje kubona igitangaza makuru nka…nizeraga iwacu gitangaza amakuru atariyo Barangiza bagashyiramo inzego zishinzwe umutekano .Nahawe umwanya uhagije wo kuririmba kandi rwose ntawigeze yivanga mukazi kanjye thank you Burundi.”
Mu kuva imuzingo iby’ayo makuru yose rero mu ntangiro z’iki cyumweru ubwo Bruce Melodie yaganiraga n’umunyamakuru M.Irene, yavuze ko intandaro y’iyo nkuru ari uko uwayanditse ariwe witwa Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy amwanga bitewe n’uko ngo atajya amuha ku mafaranga.Avuga ko kuva na mbere yagiye ngo ashaka icyatuma azima akava mu muziki.
Ati“Hari umunyamakuru wo… utanyiyumvamo unyanga. Urwango erega ni ibintu umuntu yemerewe kugira,Kunyanga nta kintu bitwaye ariko kutankunda ukabishyira mu mwuga ukora ntabwo mbibona nyine nk’akazi.Niyo mpamvu bantu bankunda nimubona inkuru yanditswe na Emmy muzayisimbuke.Azaba ababeshya.”
Yasobanuye ko ngo urwango rwe ari urwa cyera arumenyereye atari ugushingira ku nkuru imwe yanditse gusa.Ikindi ashingiraho amugarukaho ko amwanga ari uko ngo hari umuntu uyu munyamakuru yegereye akamubwira ngo ashinze icyaha Bruce Melodie bityo ngo ikiguzi bisaba cyose ngo azakishyura kugirango amuture hasi.
Ati“Kutankunda ni kimwe, ariko areke kubishyira mu kazi.Ntabwo rero nzongera kujya nceceka.Ni amahitamo gukunda umuntu ushaka ariko yekubishyira mu kazi.”Abajijwe impamvu abona Emmy amwanga, yasobanuye ko ari uko ngo atamuhaye umufungo(Amafaranga).
Nyuma y’ibyo byose Melodie yavuze umunyamakuru Emmy, yanze kugira icyo abitangazaho asobanura ko arimo gutegura ikiganiro kirambuye.Kuri uyu wa Gatanu rero abinyujije ku muyoboro w’ikinyamakuru akorera nibwo yabigarutseho asobanura ko ntacyo apfa n’uyu muhanzi ahubwo ko ibyo yavuze ari ibinyoma bigamije kumwicira akazi no kumwangisha abantu, kandi koko ngo abantu basigaye bamuhagarika bamubaza impamvu yanga Melodie.
Ati“Ibaze aho uhura n’umuntu wigendera, ejobundi narindi kuri ya APR na Pyramids umuntu arampagarika muri Sitade arambaza ati wigeze uteretaho umugore wa Bruce Melodie? Ejobundi mbere yaho gato ndimo kunyura Downtown mpasanga Famille umugabo ,umugore n’abana barampamagara bati harya wanga Bruce Melodie? Ni ibintu nari naranze kuvugaho sinarikuvuga ku matiku.Nyuma yo kubona iyo Experience ni ibintu biri kunshyira mu kaga reka mvuge gutyo.”
Avuga ko mu kiganiro cyarebwe n’abarenga ibihumbi bagana…bafana Melodie hari n’abashobora kugira umujinya bakamutegera ahantu ahariho hose bakamugirira nabi bavuga ko ashaka kurangiza umuhanzi wabo nyamara kandi atamwanga .Emmy avuga ko nta rwango ruhari , gusa we avuga ko bishoboka kuba yakora inkuru ntayishimire ariko nta kindi kiba kibiri inyuma.