Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Ukuboza 2022, Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru byoseonline.rw NIYOYITA Jean d’Amour yasezeranye imbere y’amategeko na UWINEZA Adelphine bari bamaze imyaka igera kuri ibiri babana mu buryo butemewe n’amategeko dore ko banafitanye umwana.
Uyu muhango wabereye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Shyira bombi bavukamo.
Niyoyita Jean d’Amour yasoje kwiga itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye muri 2019, aho yakoze yimenyereza umwuga mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA kuri Radio Rwanda.
Si aho gusa kandi yanakoze ku bitangazamakuru byandika byinshi bitandukanye ubwo yari muri Kaminuza aho yandikiye rwandadailynews.com, iwaculove.com, ibyamamare.com, n’ibindi bituma benshi bamufata nk’umwe mu banyamakuru bandika neza ba mbere hano mu Rwanda.
Kuri ubu Niyoyita asigaye akora mu nzego za Leta aho akorera mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Kabatwa mu gihe umukunzi we akorera mu murenge wa Karago muri ako karere.
Kuri ubu kandi ni umwanditsi mukuru( Chief Editor) ku kinyamakuru byoseonline.rw aho anafitemo imigabane n’ubwo afite indi mirimo akora muri Leta.