Guhera ku wa Kane tariki 05 Gicurasi ibinyamakuru hafi ya byose byo mu Rwanda byanditse ko Perezida Paul Kagame yahagaritse ku mirimo Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe urubyiruko n’umuco kubera ibyaha bya ruswa akekwaho.
Mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira ku wa Kane nibwo byavuzwe ko uyu muyobozi yafatanwe igihanga cya ruswa ya miliyoni eshanu y’amanyarwanda yari yahawe n’umuntu bivugwa ko yafungiye ubucuruzi. Amakuru avuga ko Hon.Bamporiki yafatiwe kuri Hoteli imwe yo mu mujyi wa Kigali ari kumwe na Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwa remezo n’imiturire, Dr.Merard Mpabwanamaguru.
Nkuko amakuru dukesha TV10 abivuga, Hon.Bamporiki aba bayobozi bombi bari inshuti z’igihe kinini ari nayo mpamvu bafashwe bari kumwe nubwo RIB itigeze itangaza ko uyu Dr.Merard yari muri iki cyaha.
Umwe mu banyamakuru b’iyi TV yavuze ko amakuru ahari ari uko Hon.Bamporiki yaba yarakoranye n’uyu muyobozi bagafungira umuturage (utaravuzwe amazina) kuko uwo muntu yari aziranye na Bamporiki amusaba inama undi amugira iyo gutanga ruswa.
Abatumirwa ba TV10 muri iki kiganiro cyiswe “Operasiyo ya Bamporiki” bavuga ko atari ubwa mbere Hon.Bamporiki n’abandi bayobozi batavuzwe bagabana ruswa binyuze mu gufungira abantu.
Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu yavuze ko afite ibimenyetso n’amakuru yizewe bijyanye n’igikorwa cyo gufata Bamporiki n’ubushuti bwe n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwa remezo n’imiturire, Dr Merard Mpabwanamaguru.
Hoteli aba bombi bari bagiye gusangiriramo ntabwo aba banyamakuru bayivuze gusa ngo iri mu murenge wa Remera. Uyu munyamakuru avuga ko Bamporiki yaburiwe kenshi ko ibikorwa byo kwaka ruswa yari amazemo iminsi bishobora kumukoraho ariko yanga guhara miliyoni 5 Frw yari yizejwe.
Oswakim yagize ati “Noneho shampanye ziranyowe, bizinesi z’abandi zarafunzwe zigomba gufungurwa ariko hatanzwe ikintu…amafaranga yagombaga kuzanwa n’umuntu wa 3 ariko nawe barasangira.Mu gikapu miliyoni,amakuru mfite eshanu.
Bamporiki kubera ko abizi ko agendwa runono ntabwo yazegereye..Zijyane kuri reception.Umu receptionist kuramo 2 jyana mu modoka ya Merard.Izindi zanjye mfite uko ndazitwara.
Igihe cyo gutaha bati “Unaenda wapi?”.Mu modoka ya Merard bayasangamo, aratakamba. Yari yafotowe”
Uyu munyamakuru avuga ko hari abandi bantu benshi bakomeye bagiye bakwa amafaranga na Bamporiki ariko ko atavuga imyirondoro yabo ibintu bijya guhura nibyo Perezida Kagame yatangaje aho yavuze ko atari ubwa mbere Bamporiki afatirwa mu makosa nkayo nyuma agasaba imbabazi.
Bamporiki yagaragaye kenshi mu biganiro ku burere mboneragihugu, n’ubumwe n’ubwiyunge mu kunga Abanyarwanda.
Ni umusizi, umwanditisi, n’umukinnyi wa filimi n’amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine(4) ari umudepite w’ishyaka rya FPR, muri 2017 agirwa umukuru w’Itorero ry’igihugu, naho kuva 2019 agirwa ushinzwe urubyiruko n’umuco muri guverinoma.
Bamporiki, uzwi cyane mu ikinamico “Urunana” akina nka ’Kideyo’ azwiho kandi kuba intyoza mu Kinyarwanda no gushimagiza Perezida Kagame n’ishyaka riri ku butegetsi.
Inkuru bijyanye: Bamporiki yatakambye asaba imbabazi, Perezida Kagame ahita amwibutsa ko atari ubwa mbere ko ahora mu bibi
Bamporiki Eduard yahagaritswe ku mirimo ahita atabwa muri yombi