Hakizimana Aman uzwi nka P-Fla ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite inkuru nyinshi z’ubuzima bwabo, Ibyiza, ibibi, amarira, ibyishimo ibyo ni urugendo twese tunyuramo muri ubu buzima.
Gusa Uyu munsi reka dufungure paji dusubire Umunsi P-Fla atoroka Gereza ya mbere irinzwe nta ninyoni imurabutswe.
P-fla yabaye mu bihugu byinshi bitandukanye ku migabane itandukanye, akenshi biterwa nakazi yakoraga ko gucuruza ibiyobyawenge. P fla yabaye mu bihugu nk’Ububiligi ,USA, NORVEGE, Ubufaransa, Ubudage, Denmark, Ubuholandi nibindi bitandukanye.
Mu 1998 Pfla yagiye gukomereza amashuri yisumbuye muri USA gusa ahageze bamubwira ko asubira inyuma mu mwaka wa mbere kandi yari agiye mu mwaka wa gatatu, we yumva ntibyavamo ahubwo ahitamo kureka ishuli. Binamushwanisha n’ababyeyi nawe ahita atangira ubuzima bwe ku giti cye mu kavumo.
Aha yahise atangira gucuruza ibiyobyawenge, Iyi situation P Fla yarimo yahura neza n’amagambo 2pac yavuze mu ndirimbo Dear Mama “I hung around with the thugs and even though they sold drugs they showed a Young brother love”
Mu 2000 yahise ajya mu bubiligi kubana na Uncle we Ariko baza kunaniranwa kubera gucuruza ibiyobyawenge. Icyo gihe P Fla nta byangombwa byemewe yagiraga byo kuba mu bubiligi. Yaje gufatwa bamwirukana mu bubiligi ahita ajya mu buholandi.
Ageze mu buholandi yakomeje ubuzima bwo gucuruza ibiyobyawenge noneho Umunsi umwe abantu yacururizaga bamuha ibihumbi cumi na bibiri by’amadorali ngo ajye kurangura Cocaine mu bufaransa. Ari muri gariyamoshi iva mu buholandi ijya France, abapolisi bamusabye ibyangombwa azana ibyibihimbano gusa yaje kubaha ya mafaranga yari agiye kuranguza cocaine aba police baramureka.
Yabonye atasubira mu buholandi kuko abamutumye bari kumwica kuko bariya bacuruza ibiyobyabwenge ubusanzwe nta mikino bagira, P Fla yahise ahindura igihugu ajya muri norvege.
Mu 2003 mu kujya muri norvege yagendeye kuri bya byangombwa by’ibihimbano Polisi iramufata ihita imufunga. Ageze Gereza yahasanze umusore bari bafunganwe gusa we afite Gahunda yo gutoroka. Kuko we yari amenyereye uwo Mujyi asobanurira P-Fla uko yabigenza agatoroka..
P-fla yirwaje amenyo bamujyana kwa muganga wa Gereza yambaye amapingu arinzwe naba police bane. Hanyuma bageze kwa muganga bamukuramo amapingu yinjira kwa muganga.
Wa musore bari bafunganywe yari yaramubwiye ko iyo ugeze kwa Dogiteri abapolisi basigara hanze.
Abapolisi basigara hanze ku muryango hanyuma wowe wageramo imbere kwa doctor ugakoresha uko ushoboye ukajya mu bwiherero. Hanyuma iyo ubashije kugera mu bwiherero harimo akadirishya uragafungura ukagacamo ugasimbuka ugahita ugwa mu gahanda kari mu Mujyi wa Oslo.
Uko niko P Fla yabikoze maze nka Michael schofield acika gereza irinzwe 100% ntaninyoni imurabutswe.
Ageze hanze hari umu mama bafitanye isano wabaga muri norvege p-fla yahise amuvugisha maze aba ariho ajya kuba ariyondora asubira mu buzima busanzwe.
Ibintu byaje no kugenda neza P fla abona ibyangombwa byemewe byo gutura muri norvege atihisha gusa nubundi P-fla yari akiri wa wundi kuko yaragikora business zo gucuruza ibiyobyawenge agahora mu manza zidashira yitaba inkiko.
Umunsi umwe police yaje kumufata maze afungwa amezi 6 azira gucuruza ibiyobyawenge. Yitabye urukiko asaba ko yasubizwa i wabo mu gihugu avukamo akava muri norvege urukiko rurabyemera.
Muri 2006 P-fla yuriye indege ari kumwe naba police babiri babanya norvege maze bamugeza i kanombe yakirwa na Mushiki we aho yatangiye urugendo rw’umuziki mu njyana ya Hip Hop.