Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafatiye mu cyuho Karake Afrique ari kwakira ruswa ya Frw 1,400,000; nka avance y’umuntu yizezaga ko azafasha agatsinda urubanza rwe ruri mu bujurire yatsinzwe mbere.
Karake usanzwe ari umushakashatsi mu by’Amategeko mu Rukiko rw’Ikirenga yafashwe tariki ya 11 Gashyantare 2022, afatirwa mu Kiyovu mu karere ka Nyarugenge. Nk’umuntu ukora mu Rukiko rw’Ikirenga, amakuru avuga ko yashatse amakuru ku rubanza rushingiye ku mitungo y’ubutaka buri mu Mujyi wa Kigali rwaburanagamo abantu babiri.
Ngo yaje kumenya amakuru ko urwo rubanza ruri mu Rukiko rw’Ubujurire, hanyuma aza gushaka uwo wajuriye amubwira ko ari umwanditsi w’Urukukiro mu Rukiko rw’Ubujurire, bityo ko “nakomeza kuba umwana” no mu bujurire azongera atsindwe.
Igihe dukesha iyi nkuru yavuze yasabye uwo muntu ko bahura akamwigisha uko yatsinda urubanza, baza guhura amusaba miliyoni 30 Frw yitaga ayo guha umucamanza kugira ngo aze gutsinda mu bujurire.
Baje kumvikana miliyoni 10 Frw hanyuma Karake afatirwa mu cyuho amaze kwakira 1.400.000 Frw ya avance. Kuri ubu Karake afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko itazigera na rimwe yihanganira umuntu uwo ariwe wese witwaza umwanya we cyangwa akazi ke akaka cyangwa akakira ruswa.
Ati “RIB ntizihanganira uwo ariwe wese witwaza umwanya arimo cyangwa akazi akora, akabikoresha mu nyungu ze bwite harimo kwaka no kwakira indonke.”
Karake akurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke bihanwa n’ingingo ya 54 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Bimuhamye yahabwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.