Umukozi w’Imana Aline Gahongayire yageneye ubutumwa abantu bose bamaze igihe bibaza ku ifoto ye yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga asa nkaho atwite avuga ko ntan’ikibazo cyaba kibirimo.
Mukiganiro yakoranye na Irene Mulindahabi kuri YouTube yabajijwe niba koko yaba atwite nkuko byacicikanye ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda asubiza ko nubwo yaba atwite nta muntu azasaba indezo.
Ati Njyewe ibyo kuba natwita cyangwa nta twita nta muntu bireba kukontawuzambyaza urimo, yewe nta n’uzamvura urimo bityo rero ndumva abantu batagakwiye gutinda ku bintu bitabareba”.
Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto igaragaza Aline Gahongayire asa nk’utwite ndetse binateza impaka ndende ku bakoresha izo mbuga bibaza uko umuramyi yaba yarasamye kandi mu by’ukuri nta mugabo w’isezerano abana nawe bikabayobera.
Gusa kuwa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022 ubwo uyu muhanzikazi yari mu kiganiro n’abamukurikira kuri Instagram, yasubije ibibazo bya bamwe ndetse acishamo agira n’abo agira inama.
Benshi mu bakurikiye iki kiganiro, bari bafite amatsiko menshi yo kumenya ukuri kw’ibikomeje kuvugwa kuri uyu muhanzikazi.
Asubiza abamubaza niba koko yaba atwite, ntiyeruye ngo abatangarize ko ibi bivugwa byaba ari ukuri ahubwo yabasabye kwita kubibareba ndetse ko hari ubuzima aba adakwiriye gushyira hanze.
Yagize ati: Ifoto ni ifoto nshuti yanjye, gusa imyaka mfite irabinyemerera ndi umuntu ugarukwaho kenshi ku mbuga nkoranyambaga ikimbaho cyose kiravugwa, ndabasabye mujye mureba ibibareba, ibitabareba mubivemo mudasanga mwaracumuriye ubusa.”
Yakomeje agira ati: Ubundi se bitwaye iki gutwita, ariko ibaze nanjye ngiye kubaza umubyeyi wawe niba atwite , ubuzima bwanjye ni njye bureba si wowe bureba, byose bimbaho si ko bijya hanze, icyakora niba ufite sosiyete yamamaza imyambaro y’abana ako kazi nagakora nta kibazo ariko ikintu udafitemo inyungu wakiretse koko.”