Ntibansekeye Leodomir wari Umukozi w’Akarere ka Musanze ukurikiranyweho gutesha agaciro Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yaburanye asaba kurekurwa, atunga agatoki abandi bakozi batanu bakwiye kuba barabajijwe aho gukurikiranwa wenyine.
Ntibansekeye Leodomir, wari ushinzwe ibikoresho mu Karere ka Musanze yaburanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ugushyingo 2023, ku ifungwa n’ifungurwa, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza.
Akurikiranyweho icyaha bivugwa ko yakoze ku wa 11 Ukwakira 2023, ubwo habikwaga ibikoresho birimo matela n’amagare y’abafite ubumuga byari bibitswe mu cyumba mberabyombi cy’Akarere ka Musanze bikimurirwa mu cyumba kimwe mu bigize Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze.
Amakuru amaze kumenyekana, ibyo bikoresho byahise bikurwamo bijyanwa kubikwa mu kindi cyumba kiri mu nyubako zuzuye ahari Umurenge wa Muhoza ariko nyuma uyu Ntibansekeye aza gutabwa muri yombi ku wa 16 Ukwakira 2023.
Ubushinjacyaha bwasabye ko uregwa yakomeza gukurikiranwa afunzwe ku mpamvu buvuga ko aramutse arekuwe yabangamira iperereza rigikomeje cyangwa akaba yatoroka ubutabera. Impamvu zatanzwe n’Ubushinjacyaha harimo kuba icyaha akurikiranyweho kiremereye.
Ntibansekeye Leodomir wunganirwaga n’abanyamategeko babiri yagaragaje ko adakwiye kuburana afunzwe kubera ko iperereza ry’Ubushinjacyaha rituzuye bityo rikaba atari ryo rikwiye gushingirwaho.
Mu mpamvu yashingiyeho avuga ko rituzuye harimo ko ibyo yakoze yabitegetswe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze w’Agateganyo, Bizimana Hamiss, ubwo bari basoje inama y’abakozi ku wa 9 Ukwakira 2023, bikagaragara ko icyumba cy’inama cyakoreshwaga cyari gito ndetse kibangamiwe n’ibyo bikoresho.
Icyo gihe ngo Ntibansekeye yasabwe ko ibyo bikoresho yabikuramo akabyimurira ahandi ariko haza kubura aho kubijyana ndetse atanga igitekerezo ko ibyo bikoresho byahabwa abo byaguriwe ariko umukozi ufite mu nshingano ze kurengera abatishoboye Ntirenganya Martin akavuga ko bitahita bikorwa ako kanya.
Ku bijyanye n’ibikoresho byari bigenewe abagizweho ingaruka n’ibiza byarimo matela, Ntibansekeye yavuze ko habajijwe Ndagijimana Jean d’Amour umukozi ushinzwe gukumira Ibiza na we akavuga ko atabona aho azishyira.
Aha Ntibansekeye yakomeje avuga ko ari ho bahereye bamutegeka kubikura muri icyo cyumba agashaka ahandi abishyira kugeza ubwo yagiye gutira icyumba ku Murenge wa Kimonyi agasanga huzuye kuko bari bamaze igihe bahabika ifumbire yari igenewe abahinzi.
Nyuma y’izo nzira zose, nibwo ngo yagarutse yongera kugisha inama Meya Hamiss, amwemerera ko yaba yifashishije icyumba kimwe mu Rwibutso mu gihe hagishakishwa ahandi.
Ntibansekeye niho yahereye avuga ko iperereza ryakozwe rituzuye kuko muri abo bose habajije Meya Bizimana Hamiss gusa kandi abo bose bari bakwiye kuba barabajijwe akongeramo n’Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Umuco na Siporo, Ntakirutimana Jean Marie Vianney watanze urufunguzo rwo ku Rwibutso yari asanzwe abika.
Ubushinjacyaha buhawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku bwiregure bwa Ntibansekeye, bwavuze ko kuba uyu yemera ko yasabwe gukura ibyo bikoresho aho byari biri bitavuze ko yari yemerewe kubijyana mu Rwibutso kuko yari abizi neza ko ari icyaha.
Bwongeyeho ko kuba aho bibitse ubu hari hahari icyo gihe ari na ko yagombaga kubigenza aho kubishyira mu Rwibutso kandi ko mu ibazwa ryakozwe ubwe yemeraga icyo cyaha bugakomeza bwemeza ko koko iperereza rikiri gukorwa ari yo mpamvu bumusabira kuba afunzwe iminsi 30 kugira ngo rikomeze ritabangamiwe.
Urukiko rwongeye kubaza Ntibansekeye wakoreraga Akarere ka Musanze kuva muri 2006, niba igihe cyose yagakoreye barigeze babika ibikoresho muri icyo cyumba cy’Urwibutso arwemerera ko byabagaho ariko babikagamo matela n’amazi byifashishwaga mu gihe cyo kwibuka gusa.
Urukiko rumusabye kugira icyo avuga ku byo ubushinjacyaha bumusabira avuga ko ibyo akora yabisabwe, yubatse, asanzwe afite akazi ndetse afite n’uburwayi buzwi ahera ko asaba ko yakurikiranwa adafunzwe.
Nyuma yo kumva izo mpande zombi, Urukiko rwanzuye ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa kuri uyu wa Kane tariki 9 Ugushyingo 2023, saa tatu za mu gitondo.
Inkuru dukesha Igihe.com