Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko yagerageje kwiyambura ubuzima muri nyabarongo ariko abantu bamubonaga bahita bamurohora ikitaraganya atari yashiramo umwuka.
Byabaye ku wa mbere tariki ya 29 Ugushyingo mu masaha ya saa saba z’amanywa ubwo uyu mukobwa yashatse kwiyahura muri nyabarongo hafi no kuri ruliba, igihe amaze kwitereramo abantu bari hafi aho biganjemo abasore binjira amazi bamukuramo akiri muzima.
Nkuko amafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaye, uyu mukobwa yari ahetswe mu mugongo bigaragara ko nta mbaraga yari afite hari nundi inyuma uri kugenda amufashe ngo atagwa hasi. Amakuru avuga ko nyuma yo kumurohora uyu mukobwa ukiri muto yahise ajyanwa ku bitaro naho impamvu yatumye ashaka kwiyahura yo ntabwo iramenyekana.
Si ubwa mbere mu Rwanda humvikana kwiyahura kwa hato na hato cyane cyane mu mujyi wa Kigali aho abantu benshi bari bamenyereye kwiyahurira mu nyubako ndende zitatse uyu mujyi gusa ubu ingamba z’umutekano kuri izo nyubako zarakajijwe.