Umusore w’imyaka 23 wo muri Argentine, yishwe n’umukobwa bakundanaga amuziza gusa kuba yari asuhujwe n’undi mukobwa bahuruye ku muhanda, akamubaza amakuru kuko bari bariganye.
Bivugwa ko gufuha byoroheje bishobora kuba byiza ku bantu bakundana, ariko iyo bibaye bikabije biba bibi cyane, kuko ngo bishobora no kuvamo urupfu nk’uko byagendekeye umusore witwa Mariano Grinspun, wo mu gace kitwa González Catán mu Ntara ya Buenos Aires, watewe ibyuma kugeza apfuye n’umukobwa bakundanaga, amuhoye gusa kuba asuhuje umukobwa biganye.
Ibyo byago byabereye ku muhanda wa Balboa na La Bastilla mu gace ka González Catán, ku itariki 21 Ukwakira 2024, ubwo Grinspun yarimo atemberana n’umukunzi we witwa Natacha Palavecino, bafatanye agatoki ku kandi nyuma bahura n’umukobwa wiganye na Mariano Grinspun amubaza amakuru ye.
Icyo gikorwa uwo mukobwa yakoze cyo gusuhuza uwo musore gusa, cyari gihagije mu gutuma umukunzi we, afuha, ararakara cyane, asohora icyuma yari afite mu gakapu, atangira kukimutera.
Uwo mukobwa witwa Palavecino, ngo yabanje gutera icyuma uwo mukobwa wamusuhirije umukunzi nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru byo muri Argentine, ariko agira amahirwe hahinguka umugabo wigenderaga aramukiza, ariko Mariano we ntiyabaye umunyamahirwe cyane kuko ngo icyuma yamuteye mu gatuza cyaramushegeshe kuko bamwe mu babonye biba ngo bemeje ko yananiwe kwihagurutsa hasi, batabaza serivisi z’ubutabazi, ariko zihagera ntacyo zabasha kumufasha kuko yari yamaze gushiramo umwuka.
Ikinyamakuru OddictyCentral cyatangaje ko mu iperereza ry’ibanze rimaze gukorwa kugeza ubu, ryagaragaje ko Natacha Palavecino asanzwe afite amateka ateye ubwoba. Kuko mu 2021, yahanishijwe n’urukiko igihano cyo gufungwa umwaka umwe muri gereza azira kuba yari yateye icyuma umusore bakundanaga icyo gihe, gusa we yagize amahirwe ntiyapfa.
Muri Nyakanga 2023, na Mariano yamutangiye ikirego kuri Polisi ko amushyiraho iterabwoba, Polisi isohora ibwiriza ribuza Natasha kongera kwegera Mariano mu gihe runaka, ariko icyo gihe Polisi yatanze kirangiye, Mariano yiyemeza kongera guha urukundo rwabo amahirwe ya kabiri kugira ngo arebe ko byagenda neza.
Palavecino w’imyaka 32 ukurikiranyweho kwica umusore bakundanaga abitewe no gufuha, nahamwa n’icyo cyaha, ngo azafungwa imyaka muri gereza kuko hazaba harimo n’isubiracyaha, kuko atari ubwa mbere ateye abantu ibyuma.