Umukobwa w’imyaka 19 ukomoka muri Uganda, Nakirya Shakira yakubiswe na ba nyirarume be ibiboko birenga 100 nyuma y’uko bamenye ko yagiye gusengera mu barokore kandi asanzwe ari umuyisilamu nk’uko umuryango we uri.
Nakirya Shakira w’imyaka 19 ntiyahiriwe n’urugendo ubwo yageraga iwabo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize avuye mu materaniro y’abarokore kandi avuka mu muryango w’abayisilamu ndetse na we akaba we.
Ubwo yageraga mu rugo iwabo kwa Hajji Kosi mu karere ka Kibuku muri Uganda, Shakira yarambitswe hasi maze atangira gukubitwa bidasanzwe bamuhora ko avuye gusengera mu barokore.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye yerekana abasore, abagabo n’abagore bari gukubita uyu mukobwo aho baba bamuhora ko yagiye gusengera mu barokore.
Uyu mukobwa akubitwa inkoni zirenga ijana na ba nyirarume baba boherejwe na nyina uba muri Arabia Saudite wari warakajwe no kumva ko umukobwa we yagiye gusengera mu rindi dini.
Aba basore bavukana na nyina wa Shakira, bamukubita na mpuhwe aho havaho umwe hajyaho undi mu rwego rwo kumuha isomo ntazongere gutekereza kuba yareka idini ry’umuryango.
Ibi byakorewe uyu mukobwa, byahagurukije abaturage ndetse n’imiryango ishinzwe uburenganzira bwa muntu batangira kumusabira ubutabera.
Kugeza ubu Polisi ya Uganda mu karere ka Kibuku yamaze gufunga abagabo bagera kuri 7 bagaragaye mu mashusho bakubita Shakira nk’uko byemejwe n’inzego z’ubuyobozi.