Abakobwa babiri bigana ku kigo cyimwe mu mashuri yisumbuye mu myaka yo mu wa 2 no mu wa 3 barwanye bikomeye bapfa umusore ubatereta beombi bituma umwe ajomba mugenzi we icyuma cyo mu ibere agahita yitaba Imana.
Ibi byabereye mu kigo kitwa Junior High School mu gihugu cya Ghana aho umukobwa wigaga mu mwaka wa kabiri yafashe icyuma akakijomba mugenzi we wiga mu mwaka wa gatutu mu ibere ry’ibumoso bimuviramo urupfu.
Iyi mirwano Yaba bombi nkuko bivugwa n’abandi banyeshuli yatewe nuko bapfaga umusore ubatereta bombi bigatuma buri umwe ashaka kumwibikaho wenyine aribwo bahise barwana ku bwamahirwe macye umwe ahita yitaba Imana.
Uwapfuye yitwa Akua Kumah akaba yarahise ajyanwa mu ivuriro ryari hafi yikigo naho uwamiteye icyuma, Francisca Hayford we Ari muri kasho ya police mu gihe iperereza rikomeje ndetse akaba arimo ahatwa n’ibibazo.