Iminsi irenga makumyabiri irashize Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy na Mimi Mehfira bibarutse imfura yabo y’umukobwa nyuma y’amezi agera ku 10 bari bamaze bashakanye.
Mimi nyuma yo kwibaruka imfura ye yaganirije abafana be abasangiza byinshi mu buzima ari kunyuramo nyuma yuko yibarutse imfura yabo yiswe Ngabo Myla.
Ngabo Mimi na Meddy bakunze kugaragaza ko batewe ibyishimo n’imbuto y’umwana Imana yabahaye nk’uko bigaragarira mu ma mafoto n’amashusho basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.
Umwe mu bakunzi be yamubajije uko Myla ameze muri iyi minsi, Mimi amusubiza agira ati:”Ameze neza ari gukurana igikundiro anarushaho kuba uw’ingirakamaro.” Yongeye gushimangira ko mu bwiza atakwigereranya n’umukobwa we aho yavuze ko ari mwiza kumurusha ati:”Ni mwiza kundusha.”
Agaruka kandi ku minsi yamaze atwite, ati:” Nari maze ibyumweru mirongo ine (40) n’umunsi umwe.” Bivuze ko umwana we na Meddy yavukiye iminsi 281 ni ukuvuga amezi icyenda n’iminsi cumi n’umwe.
Mimi yagarutse ku mpamvu atahise amera nk’abandi babyeyi ahubwo agakomeza kugira mu nda nk’ah’inkumi ati:”Kurya neza. Ariko kugeza n’ubu ntabwo ndamera nk’uko nifuza kumera harimo kandi no kwishimira kuba umubyeyi.”
Meddy na Mimi basezeranye kubana akaramata muri Gicurasi 2021 nyuma y’igihe bari bamaze mu munyenga w’urukundo.