Kayugi Eunice Musabe [Ezy Greek cyangwa se Ezee Darling] wamenyekanye mu ndirimbo ‘Please Me’ ya Juno Kizigenza, yinjiye mu muziki. Uyu mukobwa w’imyaka 23 yashyize hanze indirimbo yise ‘‘Lil Bish’’ iri muri trap music.
Ezy avuga ko yatangiye umuziki akiri muto. Ati ‘‘Numvaga nzaba icyamamare ariko ntazi aho bizaca.’’ Agaragaza ko yatangiriye umuziki muri korali. Ubu ni umufana ukomeye wa Cardi B. Ezy Greek ni umukobwa wavukiye mu muryango w’abana batandatu, akaba abanziriza bucura bw’iwabo.
Uyu mukobwa yamenyekanye mu ndirimbo y’umuririmbyi Juno Kizigenza amashusho y’indirimbo agaragaramo yambaye ikariso yo mu bwoko bwa ‘G-string’ cyangwa se y’umushumi itamenyerewe mu ndirimbo z’abahanzi mu Rwanda.
Iyi ndirimbo Juno Kizigenza yayise ‘Please me’ cyangwa se ‘Nshimisha’. Ivuga ku musore wanyuzwe n’urukundo yahawe n’umukunzi we ku buryo atakibasha kumuca inyuma kubera uburyo amushimisha mu rukundo by’umwihariko mu buriri.
Mu guteguza iyi ndirimbo ye, Juno Kizigenza yakoresheje ifoto imugaragaza ahetse umukobwa kuri moto wambaye gusa iyi kariso ya G-string amatako ari hanze. Iyi foto yavugishije benshi.
Ezy Greek asanwe abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya TN Zethy utunganya amashusho y’indirimbo, muri label yise “House Rumuli”. Afasha abahanzi b’abakobwa barimo uwitwa Dylan Flex ndetse na Ezy Greek.
Zethy yabajijwe impamvu yahisemo gukomatanya gufasha abantu no gutunganya indirimbo mu buryo bw’amashusho, asubiza ko ari ibintu bijyana kandi ikindi akaba ashaka gutanga umusanzu mu muziki we mu mpande zose.
Uretse indirimbo ya Juno, Ezy yagaragaye mu mushusho y’indirimbo zirimo “Umubiri” ya Dj Virus yakoranye na Caone na Amalon, “Tricky” ya Logan Joe na “Kantona” ya DJ Pyfo, Kenny K-Shot na E.T.