Carine Kanimba, umukobwa wa Paul Rusesabagina, wakatiwe imyaka 25 y’igifungo n’urukiko mu Rwanda nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Nyakanga, aritaba Komite y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishinzwe ubutasi.
Uyu mukobwa wa Rusesabagina yitezweho gutanga ubuhamya ku bitero by’ikoranabuhanga kuri telephone ye avuga ko bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda.
Kanimba akomeje gushimangira ko se yavanwe muri San Antono, muri Texas akazanwa i Kigali atabishaka muri Kanama 2020, aho yageze akaburanishwa agakatirwa imyaka 25 y’igifungo mu rubanza avuga ko ruteye isoni.
Kuva icyo gihe, Kanimba yirirwa mu ntambara n’ubukangurambaga bwo gushaka ko se yafungurwa, aho agenda abonana n’abantu batandukanye cyane cyane muri Amerika no mu Bubiligi nk’uko iyi nkuru dukesha Ikigo cy’itangazamakuru cyo muri Amerika, NPR (National Public Radio) ivuga.
Muri Gashyantare 2021, nibwo ubusesenguzi bw’ibimenyetso bwa Amnesty International na Citizen Lab, bwavuze ko Kanimba akurikiranirwa hafi na Guverinoma y’u Rwanda, ndetse telephone ye yashyizwemo porogaramu y’ubutasi ya Pegasus ikorwa n’ikigo cyo muri Israel kitwa NSO Group. Ibi ngo byakozwe nyuma y’ukwezi Rusesabagina atawe muri yombi.
Iyi porogaramu ya Pegasus mu bihe bishize yigeze kuvugisha Isi yose nyuma y’aho ibinyamakuru bikoeye mpuzamahanga bitangaje ko yakoreshejwe n’ibihugu bitandukanye na za guverinoma ndetse n’abantu ku giti cyabo mu gukurikirana ibikorerwa kuri telephone z’abantu batandukanye barimo abanyapolitiki, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru ndetse na bamwe mu bakuru b’ibihugu birimo n’iby’ibihangange.
U Rwanda rwisobanura nyuma yo kuvugwaho ko narwo rwakoresheje Pegasus rwavuze ko ari porogaramu ihenze rutapfa gutaho amafaranga yakoreshwa mu bindi bifitiye igihugu akamaro.
Kanimba ariko we avuga ko telephone ye yumvirijwe ubwo yabaga yahuye cyangwa akaganira n’abayobozi b’abanyamahanga yabaga atakambira ngo bagire uruhare mu ifungurwa rya se.
Kuri uyu wa Gatatu, akaba aza kugera mu inteko ishinga amategeko humvwa ibijyanye no Kurwanya Iterabwoba ku mutekano w’igihugu cya Amerika biturutse ku gukwirakwiza ibicuruzwa by’ubutasi bicuruzwa n’abanyamahanga, aho yatumiwe nk’uwagezweho n’ibitero by’ubutasi.
Komite ishinzwe ubutasi kandi kuri uyu wa Gatatu irumva ubuhamya bw’umushakashatsi mukuru wa Citizen Lab, John Scott-Raiton ugaruka ku ikoreshwa ry’iyi porogaramu y’ubutasi bucanshuro, ndetse inumve umuyobozi w’Ikigo cya Google gishinzwe gusesengura iterabwoba, Shane Huntley, ugomba kuvuga icyo Google ikora mu kurinda abayikoresha porogaramu nk’izo zinjira mu makuru yabo bwite.
Kanimba, ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi na Amerika, yavuze ko ateganya gusunikira inteko ishinga amategeko gushyiraho amategeko agenzura inganda zikora porogaramu nka Pegasus ndetse no kugaragaa uruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda mu kumugenzura.
Nubwo rero u Rwanda rwahakanye kugira uruhare mu byo avuga nk’uko na none bitangazwa na NPR, Kanimba we avuga ko Leta yarwo ari yo iri nyuma yo kumukurikiranira hafi.