Umukobwa wa Pasiteri Ezra Mpyisi, Diana Mpyisi yikomye imwe mu miyoboro ya youtube avuga ko irimo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma y’uko uyu mubyeyi we yapfuye.
Abinyujije kuri X (yahoze ari twitter), Diana Mpyisi yanditse ati “Isoni ku miyoboro ya YouTube iri gukwirakwiza ibinyoma kuri Pasiteri Mpyisi. Ni muzima kandi ameze neza, kubw’ubuntu bw’Imana.”
Nyuma yo gutanga ubu butumwa, bamwe mu bakoresha X bagize icyo bavuga nka Nsanga Sylvie wagize ati “Turamukunda kandi dusenga Imana ngo ikomeze kumurinda. Hagomba kugira igikorwa rwose ngo aba youtubers bakora ibi babihagarike … ni gute umuntu yakora ibi ategereye umuryango kugirango agire amakuru y’ukuri.
Diana Mpyisi yavuze ko abakora ibi ari ababa bashaka views gusa. Undi ukoresha X witwa Minega yagize ati “Urakoze kubisobanura. Nari nzi ko ari amakuru y’ibinyoma n’ubundi. Nagenzuye ‘timeline’ yawe nkimara kubona iyo videwo.