Munyakazi Sadate ukunze kwibasirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’umukobwa avuga ko atazi wanditse ku rukuta rwe rwa twitter ko uyu Munyakazi Sadate yamufashe ku ngufu ndetse akanamukorera ihohotera rishingiye ku gitsina.
Mu magambo uyu mukobwa witwa “Afsa Karenzi” kuri twitter yatangaje ko Sadate yamufashe ku ngufu ndetse anamukorera ihohotera ibintu yamenyesheje Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB.
Mu magambo y’icyongereza twashize mu kinyarwanda yagize ati:” Nakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse mfatwa ku ngufu na Munyakazi Sadate, RIB nkeneye ubufasha bwanyu mundinde iterabwoba rye. Murakoze”
Abantu benshi bahise batangira kumubwira ko atari byiza gutanga ikirego kuri twitter ko ahubwo yakegera abiro bya RIB bimwegereye ari na ko n’abandi bagaragaza ko uyu mukobwa ari kubeshya.
Munyakazi Sadate na we yahise agira icyo abivugaho aho yatangaje ko uretse no kumufata ku ngufu ko uyu mukobwa atamuzi, yongeyeho ko kandi amakuru yamenye ni uko uyu mukobwa wamubesheye ko asanzwe anabikora ku bandi dore ko ari no mu baharabika Leta y’u Rwaanda.
Mu magambo ye Sadate yagize ati:”Mbonye ubutumwa #AfsaKarenzi uvuga ko namukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, Uwo muntu uretse no kurimukorera si nanamuzi, ubwo butumwa bunsebya akaba yihutiye kubusiba, nyuma yo kubimenya nashatse kumenya uwo ariwe nifashije account ye, nasanze ari babandi basebya n’u Rwanda”.
Nyuma yo kwandika ibi bintu uyu mukobwa yahise abisiba kuri twitter ndetse na konti ye ikaba yahise ivaho burundu.
Kubeshyera umuntu umushinja ibinyoma biri mu byaha itegeko ry’u Rwanda rihana ku buryo aramutse ajyanywe mu nkiko yabihanirwa. Si byiza guharabika umuntu umushinja ibinyoma.