Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Espagne, Olga Carmona, yamenye ko yapfushije se umubyara nyuma y’amasaha make we na bagenzi be begukanye Igikombe cy’Isi cy’abagore.
Ku Cyumweru ni bwo Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi itsinze u Bwongereza bari bahuriye ku mukino wa nyuma igitego 1-0.
Olga Carmona usanzwe akinira Real Madrid y’abagore ni we wafashije igihugu cye kwegukana igikombe cy’Isi bwa mbere mu mateka, nyuma yo kuyitsindira igitego cyo ku munota wa 29 w’umukino.
Nyuma y’uyu mukino ni bwo Carmona yamenye inkuru y’uko se umubyara yapfuye, nk’uko ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu bwami bwa Espagne (RFEF) ryabitangaje.
Iri shyirahamwe ryagize riti: “RFEF ibabajwe cyane no kubika urupfu rwa se wa Olga Carmona. Umukinnyi yamenye aya makuru ababaje nyuma y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.”
Umuvugizi wa RFEF yabwiye Reuters ko se w’uriya mukinnyi yari afite uburwayi yari amaranye igihe kirekire.
Ikinyamakuru Relevo cyo muri Espagne cyatangaje umubyeyi wa Carmona yari yapfuye mbere y’uko Espagne ikina n’u Bwongereza, umuryango w’uriya mukinnyi wirinda kubimubwira kugira ngo yite ku mukino.