Gilberto Hernández ukinira Ikipe y’Igihugu ya Panama yishwe arashwe n’abantu bitwaje intwaro ubwo yari mu Mujyi wa Colón.
BBC yanditse ko abantu bataramenyekana bitwaje intwaro, bamishe urufaya rw’amasasu ku itsinda ry’abantu benshi barimo n’uyu myugariro w’imyaka 26 bari kumwe mu nzu.
Muri icyo gitero cyabaye ku Cyumweru, Hernández wakiniraga Club Atlético Independiente yahise ahasiga ubuzima ndetse barindwi mu bo bari kumwe barakomereka.
Kijya kuba, abantu babiri bitwaje intwaro bategetse umushoferi wa taxi kubajyana mu nyubako yarimo abo bantu, bahita batangira kubarasa. Bahise biruka ariko umwe mu bakekwa yahise atabwa muri yombi.
Nta makuru yigeze atangazwa niba nyakwigendera ari we washakaga kwicwa cyangwa impamvu yihishe inyuma y’ubu bwicanyi.
Gilberto Hernández yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu ya Panama muri Werurwe 2023 ubwo yakinaga na Guatemala.
Se yasabye urubyiruko rw’i Colón guhagarika ‘ihohoterwa’ ndetse ahamagarira ubuyobozi ‘gutangiza imishinga izafasha urubyiruko kugendera kure iri vangura.’
Uyu mubyeyi wa Gilberto Hernández yasabye abicanyi gushyira intwaro hasi, ntibakomeze kumena amaraso.
Ishyirahamwe rya Ruhago muri Panama ndetse n’Ikipe ya Gilberto Hernández byihanganishije umuryango wa nyakwigendera.
Mu mezi ashize, mu Mujyi wa Colón ubwicanyi bwariyongereye ahanini kubera udutsiko tubiri duhanganiye gukoresha umuhanda unyuzwamo ibiyobyabwenge.
Kuva umwaka watangira, abantu 50 bamaze kwicwa muri Colón, Umujyi utuwe n’abaturage 40.000.
Uyu mujyi uri ku cyambu giherereye mu Majyaruguru ya Panama, ufatwa nk’inzira ikomeye inyuzwamo cocaine ivanwa muri Amerika y’Epfo ijyanwa ku Mugabane w’u Burayi.