Umulisa Edith wahoze ari myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ‘Amavubi’, yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Butaro biherereye mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru.
Inkuru y’urupfu rw’uyu wahoze ari umukinnyi mu makipe arimo APR WFC, AS Kigali WFC na Scandinavia WFC, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Ukuboza 2022. Umulisa yari amaze iminsi arwaye nk’uko byemejwe na Hakuzimana Sadi Corneille uyobora Freedom WFC, yaherukaga gukoramo nk’umutoza mukuru.
Ati “Mukanya kashize ni bwo batubwiye inkuru y’incamugongo. Mu minsi yashize bari bambwiye ko ari ku byuma bimwongerera umwuka ndetse arembye cyane.”
Yakomeje avuga ko Umulisa yaherukaga kujya gukorera ‘Licence C’ y’ubutoza i Rubavu muri Kanama, ariko agasoza ayo masomo arwaye.
Ati “Indwara barayishakaga bakayibura. Ntiyavugaga neza, wabonaga nta mbaraga. Abaganga ntibabashije kwerekana icyo arwaye. Yakomeje ararwara, ajya mu bitaro, araremba.”
Umulisa wageze muri Freedom de Gakenke WFC mu 2020, yabaye Team Manager wayo mbere yo kugirwa umutoza nyuma yaho. Mu mikino itandatu yatoje, yatsinzemo itanu. Hakuzimana yavuze ko Umulisa “yari umuntu mwiza wihanganaga iyo yabaga atabonye umushahara, agakora akazi neza kandi akumvikana n’abakinnyi bose.”
Hari amakuru avuga ko Umulisa usize abana babiri, yigeze kurwara kanseri y’ibere bakarica mbere yo kwitabira CECAFA y’Abagore yabereye i Kigali mu 2018.
Yatangiye gukinira Amavubi y’abagore kuva mu 2009 aho yakinaga nka myugariro wo hagati.
Mu 2008 ni bwo yageze muri APR WFC, ahava yerekeza muri AS Kigali WFC yamenyekaniyemo, ayivamo ajya muri Scandinavia WFC mu 2018. Mu 2019, yagizwe umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Scandinavia WFC, ayivamo mu 2020 ajya muri Freedom WFC.