Kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio, yavuze ko kurangwa n’urukundo hagati y’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko ari kimwe mu byafasha kwirinda ko ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitazongera kuba.
Nshuti Savio ni umwe mu bavutse nyuma ya Jenoside, imyaka itatu nyuma y’aya mahano yatwaye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni imwe.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE,dukjesha iyi nkuru uyu musore w’imyaka 27, yavuze ko yatangiye kumenya amateka ya Jenoside abikuye ku mubyeyi we nubwo na we atari afite imbaraga zo kumusobanurira byinshi.
Ati “Nari muto cyane, igihe cyo Kwibuka cyagera, maze kugira nk’imyaka irindwi, wabonaga ko Mama ahindutse muri icyo gihe, atishimye, ntavuga byinshi, ntatuganiriza.”
“Aho ni ho natangiriye kumva namenya amateka. Nkumva nshaka kumenya byimbitse. Nari muto, ntabwo nashoboraga kuba nabaza Mama ngo bimeze bite? Hari bashiki banjye bakuru, ni bo bamwegeraga. Njye narabibonaga ko iyo igihe cyo Kwibuka kigeze, Mama ahita ahinduka.”
Uretse ibi, Savio ngo yamenye amateka ya Jenoside binyuze mu itangazamakuru, ubwo umuryango we wabaga wagiye Kwibuka ndetse nyuma, umubyeyi we yageze aho amubwira ko hari abavandimwe be bishwe mu 1994.
Ati “Mu rugo ntabwo twari twishoboye, twari dufite radiyo, kiriya gihe banyuzagaho amateka. Natangiye kuyumva, nkumva ubuhamya. Ku Mumena, hariya mu rugo, iyo habaga igihe cyo Kwibuka, mu rugo twese twajyagayo. Ni aho natangiriye kumenya amateka. Ntangiye gukura ni bwo namenye impamvu Mama yababaraga mu gihe cyo Kwibuka.”
Yakomeje agira ati “Maze gukura ni bwo namubazaga nti ‘ese nta bakuru bawe, nta basaza bawe?’ Nkabona nta kintu abimbwiyeho, ntashake kubimbwiraho. Yigeze kubimbwiraho, gusa arambwira ati ‘ntabagihari’. Hasigaye uwo mu muryango umwe, mukuru we, abandi bose ntabagihari, yababuriye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nanze kumubaza byinshi kuko nabonaga bimubabaza. Nyuma amateka twarayize, nkunda no gusoma ibinyamakuru, nsobanukirwa amateka.”
Umunsi wa mbere Nshuti Dominique Savio asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Savio yasuye bwa mbere Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 2022, urwa Kigali ku Gisozi, atanga ubutumwa nk’umwe mu rubyiruko rwari rwatumiwe na Minisiteri y’Urubyiruko.
Yavuze ko ari ibintu byamushimishije, ariko akigera mu Rwibutso imbere yagize ubwoba kubera ibyo yabonye, atahana isomo ry’uko abantu bakwiye kubana mu mahoro, bakarangwa n’urukundo, baharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.
Ati “Bampamagaye bambwira ko bashaka ko nifatanya na bo, ngire ubutumwa ntanga. Byaranshimishije kuba nagiriwe ubuntu nk’urubyiruko kugira ngo natwe tugire umusanzu dutanga ku gihugu cyacu.”
“Bwari ubwa mbere mpageze, ni ibintu byanteye ubwoba cyane, kubona ariya mafoto. Mbere wumvaga ubuhamya, umuntu avuga ubuhamya, ariko noneho wigereye ahantu byose bibitse. Byanteye ubwoba, numva nsheshe urumeza, amarira azenga mu maso.”
“Byatumye numva mbabaye cyane. Isomo natahanye ni uko abantu bakwiye kurangwa n’urukundo, bakabaho bishimiranye. Ibyabaye ni uko nta rukundo rwari rugihari. Umuntu yagakwiye gukunda mugenzi we nk’uko n’Amategeko y’Imana abivuga ku bayemera. Iyo ibyo biba, ntawarikumva ibyo Leta y’icyo gihe yababwiraga, urukundo rwari rwaravuye mu bantu.”
Yakomeje avuga ko akurikije ibyo yabonye icyo gihe, imwe mu ndangaciro yibandaho ndetse azaha n’abazamukomokaho ari ugukundana no kugira umutima witanga ugamije icyiza nk’uko Inkotanyi zabahoye u Rwanda zabikoze.
Ati “Nzigisha abana banjye amateka y’Inkotanyi kuko akubiyemo byinshi. Na bo bari urubyiruko, yego bari bakuru ariko harimo n’abana, bumva ko bagomba guharanira uburenganzira bwabo no kuba igitambo cya bagenzi babo, ababyeyi babo kugira ngo na bo bumve bari iwabo. Aho harimo byinshi twakabigiyeho, uwo mutima wo kwitangira igihugu, wo kwitangira ababyeyi bacu, wo gukunda igihugu.”
Hari umukinnyi w’umunyamahanga wamubajije amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Muri iki kiganiro, Nshuti Savio yavuze ko mbere y’uko u Rwanda rwinjira mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ubutumwa yageneye abakinnyi bakinana muri Police FC, barimo n’abanyamahanga, ababwira uko bakwiye kwitwara.
Ati “Abanyamahanga baje [muri Police FC] abenshi baje bazi u Rwanda, bamaze igihe mu Rwanda. Ntabwo byangoye cyane [kubasobanurira], nabahaye ubutumwa ko muri iki gihe ni ukwihangana kandi ni ugukora ibikwiye, bakabana neza na bagenzi babo kuko aho babanje [amateka] barayabasobanuriye. Abenshi bamaze imyaka ibiri, itatu mu Rwanda.”
Yahishuye ko ubwo yari agikinira Rayon Sports, Umurundi Nahimana Shassir bakinanye hagati ya 2016 na 2018, yamusobanuje ku byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo imikino yari ihagaze kubera igihe cyo Kwibuka.
Ati “Kera ndi muri Rayon Sports, ni bwo nagiranye ikiganiro gito na Shassir, ambaza ati ‘ese wowe wari uhari?’ Ndamubwira ngo sinari mpari. Musobanurira bike nari nzi, musobanurira uko bimeze.”
“Yambajije impamvu tugiye kuruhuka hafi ibyumweru bibiri, musobanurira ko mu mateka yacu ari igihe cy’ingenzi ku Banyarwanda, mubwira ko ari ibihe twanyuzemo, bigatuma tugomba kubyigiraho kugira ngo twubake u Rwanda rw’ejo hazaza.”
Uyu mukinnyi usatira izamu anyuze ku mpande, yavuze ko kuri ubu umupira w’amaguru wongeye kunga Abanyarwanda, asaba urubyiruko gutahiriza umugozi we umwe, rukagambirira kubaka u Rwanda rwiza.
Ati “Umupira w’amaguru ni umukino mwiza utuma dusabana, ni byo navuze ko Inkotanyi zatumye hari ibyo tudacamo nk’urubyiruko rw’uyu munsi. Urubyiruko, igihugu cyacu kiradukeneye, gikeneye imbaraga zacu, gikeneye urubyiruko rutari indangare, rukuze mu mutwe, rutekereza kure. Ntituzisange turi mu bihe byo kuba twarirengagije amateka.”
Uyu munsi, Nshuti Dominique Savio ni Kapiteni wa Police FC amaze imyaka itanu akinira kuva mu 2019. Andi makipe yanyuzemo ni Isonga FC, Rayon Sports, AS Kigali na APR FC mu gihe yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Nkuru “Amavubi” mu 2015.