Uwimpundu Sandrine ukoresha izina rya Rufonsina muri Filime ‘Umuturanyi’ iri mu zigezweho muri sinema Nyarwanda yambitswe impeta n’umugabo bamaze imyaka 11 babana ndetse banafitanye umwana w’imyaka icyenda.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024 ni bwo Rufonsina yambitswe impeta n’umugabo we Bugingo Janvier wamusabye ko bazabana akaramata undi na we abimwemerera atazuyaje, ni ibirori byabereye ahitwa Ahava River Kicukiro.
Rufonsina utuye mu Mujyi wa Kigali yamenyekanye muri filime ‘Umuturanyi’ akoresheje ururimi rw’Ikigoyi kimwe mu byatumye benshi bamuhanga amaso kuko bitari bimenyerewe.
Uyu mukinnyi mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE yahamije ko ariw e watanze igitekerezo cyo gukina akoresha Ikigoyi nyuma yo guhabwa ibyo yari gukina akabona ko byagenda neza arukoresheje.
Uru rurimi arukomora ku kuba yaravukiye mu Karere ka Rubavu aho rusanzwe rukoreshwa, icyakora ngo nubwo ariho avuka si ho yakuriye.
Ahamya ko yakuranye inzozi zo gukina filime kuva mu bwana bwe, yakuze abona Kankwanzi wo mu muryango w’iwabo ari icyamamare.
Muhutukazi Marie Médiatrice ukoresha izina rya Kankwanzi mu ikinamico Urunana, ni na we wamubereye inzira yo kwinjira mu gukina filime.
Iyi filime yari irimo Fabiola, Kamanzi Didier n’abandi ndetse kubabona impande ze byamuhaga icyizere cyo inzozi ze zishobora gusohora ariko byarangiriye aho.
Byamusabye gutegereza imyaka irenga icumi kugeza mu 2020 ubwo yinjiraga mu mushinga wa Filime ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonke yatumye abakunzi ba sinema batangira kumuhanga ijisho, inzira yo kuba icyamamare itangira kuba nyabagendwa.
Nubwo iyi filime ari yo yatumye izina rye ritumbagira, Rufonsina avuga ko hari izindi ari gukinamo zikunzwe muri uyu mwaka nka The Hustler ahuriyemo na Bazongere Rosine.
Itangiriro rye muri filime nubwo ryari rigoye ubu ni umwe mu bamaze kuba ibyamamare kubera uyu mwuga nubwo awufatanya n’akandi kazi ko gukora ‘Makeup’ ndetse no kudoda.