Umukinnyi wa filimi, Bazongere Rosine, yasabye imbabazi kubera amashusho yashyize ku rubuga rwa Instagram tariki 15 Kamena 2023 avugamo ko mu Karere ka Kayonza avukamo, hasigaye hicwa abantu umusubirizo; avuga ko yahubutse, akavuga ibintu adafite amakuru ahagije.
Aya mashusho yari afite iminota 9:44, yaciye igikuba mu bantu, ndetse Bazongere aza kuyasiba aho yari yayashyize.
Ni amashusho we ubwe yari yifashe n’ikiniga cyinshi avuga ko afite impungenge ku mutekano we n’uw’abantu be cyane cyane umubyeyi we uri i Rukara mu Karere ka Kayonza.
Mu icukumbura ryakozwe n’ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru nyuma yo kubaza inzego zitandukanye zishinzwe umutekano, bigaragara ko ibyo Bazongere yavuze hari amakuru atari afite mbere yo kwifata amashusho kuko hari nk’abantu yavugaga ko bishwe n’abagizi ba nabi, ababikoze bakarekurwa mu gihe atari ko biri.
Nyuma yo kwisuzuma agasanga we ubwe yarahubutse, nyuma y’amasaha 24 yabyukiye ku rubuga rwa Instagram asaba imbabazi abantu bose bahungabanyijwe n’ibyo yari yatangaje.
Ati “Nje guhumuriza abantu bose ejo hashize babonye amashusho yanjye ndi kuvuga ku bwicanyi n’urugomo biri kubera iwacu .”
“Nje kubahumuriza mbabwira ko nta gikuba cyacitse, habayeho ubwoba bwanjye no guhubuka , kubera ko ariya makuru natanze ntabwo nabanje kuvugana n’inzego z’umutekano ngo numve uburyo bari gukurikirana biriya bintu.”
“Njye nihutiye gufata amashusho, hari benshi mwagize ubwoba muri ahantu hatandukanye. Mumbabarire cyane kuba narabahangayikishije.”
Bazongere Rosine yihanangirije abantu bafashe ariya mashusho bagatangira kuyakoresha mu bikorwa bigaragaza ko mu Rwanda hatari umutekano.
Ati “Ndi umunyarwanda wavukiye mu Rwanda kandi ukunda u Rwanda nzi buri kimwe kibera hano.”
“Hari abantu nabonye bifashishije ariya mashusho bayakoresha mu buryo butari bwiza, bavuga ko iwacu nta mahoro ahari, u Rwanda rubamo amahoro , njya ntekereza ko nta handi nayasanga ku Isi.”
“Mu buzima bwanjye si njya ntekereza kuba naba ahandi hantu, nkunda amahoro ni yo mpamvu iyo hari akantu gato kankoze ku mutima mpita ngira ubwoba cyane.”
Uyu mukinnyi wa filime yaboneyeho gutangaza ko umubyeyi we atekanye, ari mu rugo nk’ibisanzwe ndetse inzego z’umutekano zataye muri yombi abakoze ibyaha yari yakomojeho.
Ati “Mama ameze neza kandi ari mu rugo i Rukara, umutekano ni wose ndetse n’urujijo rwari ruhari ku rugomo ruhabera inzego z’umutekano zadusobanuriye ko zibizi ndetse bakurikiranye ababikoze bose bafunze.”
Nyuma y’ubutumwa bwa Bazongere, hari bamwe bari batangiye kugaragaza ko igikuba cyacitse mu Rwanda.