Umukinnyi wa filime nyarwanda, Niyonshuti Yannick Morgan uzwi nka Killaman, yamaze gusezerana n’umugore we Umuhoza Shemsa imbere y’amategeko n’imbere y’Imana nyuma y’imyaka 8 babana nk’umugabo n’umugore.
Mu ibanga rikomeye cyane, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 08 Gashyantare 2024, ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman muri sinema nyarwanda ari gusezerana imbere y’Imana n’umugore we Umuhoza Shemsa.
Mu masaha y’i Saa sita z’amanywa ni bwo Killaman na Shemsa bari basesekaye ku murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ahabereye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko.
Aba bombi bateye iyi ntambwe ikomeye nyuma y’uko bari bamaze imyaka umunani babana mu nzu nk’umugabo n’umugore ndetse bakaba baranabyaranye abana babiri b’abahungu.
Bishop Gafaranga, umugabo wa Annette Murava, Dr Nsabi, Soloba, Mitsutsu na Nyambo bari mu byamamare bitandukanye byitabiriye ubukwe bwa Killaman na Shemsa.
Killaman yakunzwe muri filime zitandukanye zirimo My Heart, Afande, Big Mind, The Forest, n’izindi.