Inkindi Aisha usanzwe ari umwe mu bakobwa bakina filime mu Rwanda akomeje kugarukwaho kuri X nyuma y’amagambo yatangaje agaragaza ko, umuntu watoranyije abasore bari mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu Rwanda rizwi nka Counter-Terrorist Unit (CTU) yasigaje abandi b’imburamumaro yagereranyije n’ibimonyo n’amagweja.
Ibi Aisha yabigarutseho mu kiganiro yagiranaga na Irene Murindahabi, aho yagezemo hagati akumvikana mu mgamabo agira ati “Ngo abagabo ba ndi imbere, ngo abagabo mu muhanda[…] nk’umuntu watoranyije bariya bana ba CTU kuki yatwaye abagabo bacu bose? Agasiga amagweja, ibimonyo n’ibiki…’
N’ubuhe butumwa cga Umugani wagenera AISHA wise abagabo Bose ko Ari ibimonyo ??🤔 pic.twitter.com/a5a3ZiWkK9
— UMPERUKA CYERA (@umperukacyera0) July 19, 2024
Nyuma y’aya magambo y’uyu mukobwa benshi batangiye kumwibasira bavuga ko atakwiriye kuvuga atyo, abandi bakavuga ko abamwibasiye ari uko ibyo yavugaga ari ukuri.
Nk’umwe mu batanze ibitekerezo ku mashusho uwitwa Umperuka Cyera yasangije abamukurikira kuri X, yagize ati “Iyo uteye ibuye mu gihuru ibwejuye niyo uba uhamije.’’
Manzi. K. Shyerezo we yagize ati “Iyo urukweto rugukwiye urarwambara, niba warumvise ko uri ikimonyo ubwo uricyo nyine. Naho ubundi umuntu aba afite uburenganzira busesuye bwo gutanga ibitekerezo bye.’’
Undi we yaje yumiwe ati “Aba CTU bose yababengukiye icyarimwese bahu?’’
Hari undi wafashe ifoto ya Aisha n’undi mukobwa, aravuga ati “Wenda uyu ubanza avuze ngo abahungu ni amagweja nabyumva ariko se nka Aisha abivuga yishingikirije iki koko?”
Ubona Ari irihe Somo Abandi bakobwa bakwiriye Kwigira kuri AISHA ?? pic.twitter.com/BJRYH3z18U
— UMPERUKA CYERA (@umperukacyera0) July 19, 2024
Wenda uyu ubanza avuze ngo abahungu ni amagweja nabyumva ark x nka aisha abivuga yishingikirije iki koko 😂😂💀? pic.twitter.com/NXtxomV3pq
— Ngomi100⚒️👹 (@ngomijanaaa) July 19, 2024