Umukinnyi witwa Vinicius Augusto Tobias da Silva wakinnye muri Real Madrid , yatunguwe no gusanga umwana yari yarabyaranye n’umukunzi we atari we nk’uko byerekanywe na DNA Test zafashwe.
Ni amakuru akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024 binyuze kuri X yahoze yitwa Twitter batangazwa n’uko mu gihe cya vuba ari bwo , Vinicius yari aherutse kwishushanyaho uyu mwana amwishimira nk’uwe.
Nyuma yo kumva aya makuru, umukunzi we banabyaranye umwana akamubeshya ko ari uwe anyuze kuri konti ye ya Instagram yasabye abantu kudakomeza gusezereza Vinicius cyangwa abingingira kumuha amahoro.
Yagize ati:”Nk’uko buri wese abizi , Vinicius nanjye ntabwo twabanye igihe kirekire , muri icyo gihe twarimo dutandukana nagiranye umubano n’undi muntu , ni nawe wanteye inda. N’ubwo byagenze gutyo ariko buri wese yakomeje kubaho ubuzima bwe. Twaje gufata umwanzuro wo gusuzuma amaraso y’umwana ,DNA Test ibisubizo bitwerekeka Maite atari umukobwa wa Vinicius”.
Yakomeje agira ati:”Mukuri, ndasaba uwari we wese guhagarika kwataka Vinicius. Vinicius ntabwo yaje aho nabyariye kandi ntabwo yigeze ashyira hanze amafoto y’umwana kugeza hakozwe DNA Test. Njye na Vinicius twarabiganiriye kandi byagenze neza”.
N’ubwo uyu mukobwa asa n’uwiseguye benshi banze kuruca ngo barumire, ahubwo batangira gutanga ibitekerezo bitandukanye byinshi byibasira Vinicius wari waramaze kwishushanyaho uyu mwana w’umukobwa.
Vinicius Augusto Tobias da Silva yakiniye Real Madrid B kuri ubu akaba ari umukinnyi wa Shaktar Donenski yo muri Ukraine.