Umunyarwanda ukinira ikipe ya Kabwe Warriors yo muri Zambia, Nizeyimana Mirafa yasezeranye imbere y’idini ya Islam na Rosalyn Dos Santos, umunya-Portugal usanzwe ari umuganga.
Uyu muhango abayisilamu bakunda kwita ’Kufunga Ndoa’ wabaye ku Cyumweru gishize tariki ya 27 Gashyantare 2022.
Wabereye muri Zambia mu karere ka Chibombo mu Mujyi wa Lusaka ni mu Musigiti wa Al- Furqan (Masjid Al-Furqan). Nyuma y’uyu muhango byitezwe ko indi mihango y’ubukwe izaba vuba muri Gicurasi uyu mwaka tariki ya 7, bateganya ubukwe bushobora kubera Zambia cyangwa muri Portugal.
Mu Gushyingo 2021 nibwo Nizeyimana Mirafa yafashe irembo rya Rosalyn Dos Santos uvuka kuri se w’umunya-Portugal na ukomoka muri Zimbabwe. Bagiye kubana nyuma y’umwaka urenga bakundana kuko bamenyanye umunsi wa mbere Mirafa agera muri Zambia.
Uyu mukinnyi aheruka kubwira ikinyamakuru ISIMBI ko icyo yamukundiye ari uko amukunda akanamukundira umuryango.
Ati: “Ntabwo navuga ngo ni iki ng’iki namukundiye kurusha abandi, gusa nyine umutima ukunda ukurikira byinshi, namukundiye ko ari umukobwa wumva wubaha kandi unkundira umuryango, ni ikintu cyiza, hari n’abandi babifite ariko Imana ifite ukuntu ihuza abantu, buriya icyo namukundiye n’icyo namukurikiyeho ni Imana ikizi kuko ifite ukuntu ihuza abantu.”
Nizeyimana Mirafa ni umukinnyi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, APR FC, Rayon Sports yavuyemo mu Gushyingo 2020 yerekeza muri Zambia mu ikipe ya Zanaco FC baje gutandukana muri Mutarama 2022 yerekeza muri Kabwe Warriors.