Hashize iminsi bivugwa ko ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yatangiye ku kwiga ku buryo yashyira ku isoko umunya-Brazil, Neymar da Silva Santos Júnior, umaze imyaka iyinga itanu ayikinira. Umunyaamakuru Daniel Riolo yahamije ko Neymar asinda kenshi kandi ntakore imyitozo uko bikwiye.
Ibi uyu munyamakuru yabivugiye kuri RMC Sport ati ”Ntabwo acyitoza cyane, agera ku kibuga atanga impamvu, akenshi yanasinze.”
Mu mpeshyi ya 2017, Neymar yatunguranye ava mu ikipe ya Barcelona yo muri Espagne, yerekeza muri Paris Saint-Germain, aguzwe akayabo ka Miliyoni 198 zama-pound, bimugira umukinnyi uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru.
Benshi bari bashishikajwe no kureba imikinire y’uyu rutahizamu w’imyaka 30 atari kumwe na Lionel Messi ndetse na Luis Suarez, ahibazwaga kandi niba azafasha Paris Saint Germain gutwara igikombe cya Champions League kunshuro ya mbere.
Neymar wa PSG ntiyorohewe n’imvune mu bihe bitandukanye, aho yagiye asiba imikino imwe n’imwe kubera kuvunika, ariko ntibikuraho ko iyo yabaga ahari yitwaraga neza. Mu mikino 135 yakiniye PSG mu marushanwa yose, Neymar Jr yatsinze ibitego 91 kandi atanga imipira yavuyemo ibitego (Assists) 57.
Nubwo Neymar yabashije guha Mbappe umupira wavuyemo igitego ku mukino wa Champions League baheruka gutsindwamo ibitego 3-1 na Real Madrid, imikinire ye ntiyanyuze abaherwe ba PSG.
Benshi mu basobanura umupira, bavuga ko Paris Saint Germain igorwa no kubona umusaruro mwiza, iyo Neymar, Lionel Messi ndetse na Kylian Mbappe bari mu kibuga mu gihe kimwe, bikaba imwe mu mpamvu iyi kipe ishaka kurekura Neymar.
Umunyamakuru wa The Guradian, Roman Molina aherutse gutangaza ko iyi kipe yatangiye gutekereza kurekura rutahizamu Neymar.
Ibi kandi byashimangiwe n’umunyamakuru, Toni Juanmartí wavuze ko abayobozi ba Pari Saint Germain babonye ko ubusatirizi bw’ikipe yabo bwakoroherwa no kubona ibitego mu gihe Neymar yaba adahari.
Neymar ari mu banenzwe n’abafana ba cyane, ubwo ikipe ya PSG yasezererwaga na Real Madrid mu mikino ya 1/8 cya UEFA Champions league ndetse umugayo wiyongera ku wundi mu mpera z’icyumweru gishize ubwo iyi kipe yanyagirwaga ibitego (3-0) na AS Monaco.