Rutahizamu Christian Twasam Atsu wahoze ari umukinnyi wa Chelsea, Newcastle na Everton yasimbutse urupfu, nyuma yo kugwirwa n’inkuta z’inzu mu gihe cy’umutingito ukomeye wibasiriye Turkey na Syria.
Atsu, umunya-Ghana w’imyaka 31 y’amavuko, ari mu bantu benshi bagwiriwe n’ibikuta mu mpanuka ziteye ubwoba zakomotse ku mutingito ufite igipimo cya 7,8 wabaye mu rukerera rwo kuwa Mbere, tariki 5 Gashyantare 2023.
Twasam Atsu ukina nka rutahizamu mu ikipe ya Ghana ‘Black Stars’ asanzwe abarizwa mu ikipe ya Hatayspor ibarizwa muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Turkey ikinwamo n’amakipe 20.
Amakuru aturuka i Kahramanmaras aho ikipe ya Hataryaspor ibarizwa, aravuga ko Christian Atsu yakuweho ibibuye byari byagiwiriye umubiri cyane cyane ku maguru, agahita ajyanwa mu bitaro kimwe n’abandi barwayi.
Ni mu gihe mu masaha ya mbere y’umutingito Christian Atsu ndetse na Taner Savut, umuyobozi wa Siporo muri Hataryaspor bari babanje kubura, hashira amasaha menshi bashakishirizwa mu nyubako zasenyutse.
Twasam Atsu umaze igihe muri Turkey, yageze muri Hatayspor mu mpeshyi ya 2021, avuye mu ikipe yo muri Saudi Arabia yitwa Al-Raed.
Ku Cyumweru gishize, yatsinze igitego cyo ku munota wa 7 w’inyongera (90+7), ubwo ikipe ye yatsindaga Kasimpasa, amasaha make mbere y’uko umutingito ukomeye wibasira Turkey.
Ahmet Eyup, ukinira Yeni Malatyaspor nk’umunyezamu nawe biravugwa ko yagwiriwe n’ibikuta byasenywe n’umutingito akaba abarirwa mu bantu barenga 1500 babarurwa ko bamaze guhitanwa n’ibi byago.