Umukinnyi w’Umunya-Ghana, Christian Atsu, ntawe uzi amakuru ye nyuma yo kugwirirwa n’ibikuta by’inzu kubera umutingito wabaye muri Turikiya nubwo hari amakuru yaherukaga avuga ko yarokowe akiri muzima.
Ku wa Kabiri, tariki ya 7 Gashyantare, ni bwo Mustafa Özat uyobora Ikipe ya Hatayspor ikinamo Christian Atsu, yatangaje ko uyu mukinnyi yarokowe akiri muzima nyuma yo kugwirwa n’ibikuta byaguye kubera umutingito washegeshe Turikiya na Syria ku wa Mbere.
Ku rundi ruhande ariko, ushinzwe gushakira uyu mukinnyi ikipe, Nana Sechere, yavuze ko batazi aho ari ndetse akomeje gushakishwa.
Ati “Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo tumenye aho Christian aherereye. Nk’uko namwe mubyumva, bikomeje kuba ibihe bikomeye ku muryango we.”
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 8 Gashyantare, Nana Sechere yakomeje agira ati: “Nyuma y’amakuru yatanzwe n’ikipe ko Christian yarokowe akiri muzima, ntituremeza neza amakuru amwerekeyeho.”
Umutoza wa Hatayspor, Volkan Demirel, yabwiye ikinyamakuru Spor Arena cyo muri Turikiya ko “nta makuru mashya ahari” yerekereye Atsu cyangwa ushinzwe siporo muri iyi kipe, Taner Savut, bombi byatangajwe ko baburiwe irengero ku wa Mbere.
Yagize ati “Babaye bari mu bitaro, murumva ntabivuga? Ntimwizere ko yarokotse. Ntabwo bigomba kwandikwa ko yarokotse.”
Ambasaderi wa Ghana muri Turikiya, Francisca Ashietey-Odunton, yabwiye Joy FM ko habayeho “urujijo” mu kumenya aho Atsu yajyanywe.
Ati “Ejo hashize, Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga hano yamenyesheje ko ishaka kwemeza ko Christian Atsu yarokowe, ndetse yoherejwe mu bitaro”.
Yakomeje agira ati “Muri iki gitondo [cyo ku wa Gatatu] nanone, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanyijeje ko bari gukora ibishoboka byose ngo bamenye ivuriro yoherejweho ku buryo bamenyesha byihuse kuko nababwiye ko nshaka kujya kumureba.”
Atsu w’imyaka 31, yakiniye Newcastle imikino 107. Yanyuze kandi mu makipe arimo Chelsea, Everton na Bournemouth.
Uyu mukinnyi wageze muri Hatayspor muri Nzeri avuye muri Al-Raed yo muri Arabie Saoudite, amaze guhamagarwa inshuro 65 mu Ikipe y’Igihugu ya Ghana.
Kugeza ubu, abasaga ibihumbi 15 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’uyu muting washegeshe Turikiya na Syria.