Abakecuru bo mu karere ka Huye barimo Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura, batangaje ko bafashe icyemezo cyo kujya gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi kubera ibyiza yokoreye Abanyarwanda, birimo no kuba bamaze imyaka myinshi bari mu mahoro, bakanagerwaho n’ibikorwa by’iterambere.
Ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR-Inkotanyi kuri uyu wa 27 Kamena 2024 byakomereje mu Karere ka Huye, ahahuriye abiganjemo abanyamuryango baturutse mu turere twa Huye, Gisagara, Nyanza na Nyaruguru.
Mu bihumbi birenga 300 byiganjemo urubyiruko, harimo n’abakecuru bahamije ko biyemeje kuzinduka bajya gushyigikira Paul Kagame bakesha amahoro n’imibereho myiza
Umukecuru Mukanemeye Madeleine uzwi nka Maman Mukura yagize ati “Naje kureba Paul Kagame, yankijije imipanga, ampa urukundo rw’Imana n’ubu ndacyamwubaha. Paul Kagame yaduhaye amatungo yaduhaye kwambara inkweto tutarambaye inkweto, yadukuye mu buhake…nzamukunda kugeza gupfa.”
“Nta kintu ntazamukorera na we nta kintu atazankorera, yankoreye byinshi cyane, ankura mu babi anshyira mu beza, nzamutora 100%.”
Mukakimenyi Marie Thérèse w’imyaka 73 waturutse mu karere ka Gisagara, mu Murenge wa Mamba we yabwiye IGIHE ko mu myaka amaze abona ubuyobozi bwa Paul Kagame, hakozwe byinshi nk’ibikorwaremezo birimo amazi n’amashanyarazi byageze kuri buri wese no mu giturage.
Ati “Aho ntuye dufite uduhanda dusanzwe tunyura mu baturage ariko amazi turayafite mu ngo ubishoboye wese arayakurura kandi ingo nyinshi cyane zirayafite, ku mihanda amazi arahari, ntitukijya kuvoma ibinamba, hari amatara ku mihanda kandi ari mu cyaro mu Murenge wa Mamba, bityo abajura baragabanyutse abantu baragenda uko bashoboye, umutekano ni wose ibyo byose ni we tubikesha.”
“FPR-Inkotanyi rero ukuntu yadufashije mu bintu byinshi umuntu utayishyigikira ni udafite ubwenge, cyangwa se ni udakunda ibyiza, ni udakunda amahoro. Twebwe dukunda amahoro, dukunda ibyiza, dukunda umutekano, nkunda kwiga ibintu byose bimeze neza.”
Uyu mubyeyi w’abana batanu yifuza ko mu myaka iri imbere Umukuru w’Igihugu yazashyira imbaraga mu kwegereza amashuri ya kaminuza abana bose nk’uko bimeze ku mashuri yisumbuye.
Mu bindi kandi harimo guteza imbere abikorera ngo bashobore gutanga imirimo ku rubyiruko no gushyiraho gahunda zibafasha kutishora mu biyobyabwenge no mu bigare bibi ahubwo bagakora imirimo ibafitiye inyungu.