Gen. Muhoozi umuhungu wa Perezida w’igihugu cya Uganda Museveni, ku munsi wejo tariki ya 22 Mutarama 2022, yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro byihariye na Prezida Paul Kagame ku mubano w’ibihugu byombi utifashe neza.
Gen Muhoozi wari mu Rwanda kuva mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatandatu, yavuye i Kigali ku gicamunsi ari kumwe n’umusirikare witwa Private Ronald Arinda wari ufungiwe mu Rwanda. Mu butumwa bwe, uyu Mugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaba, yanditse ko uyu musirikare yisanze ku butaka bw’u Rwanda atabizi ubwo yari muri gahunda ze bwite atatumwe n’abamukuriye.
Gen Muhoozi yatangaje ko ashimira Perezida Kagame ku bwo kwemera ubusabe bwe bwo kurekura Arinda. Ati “Harakabaho umubano mwiza w’ibihugu byombi.”
Ibiganiro Gen Muhoozi yagiranye na Perezida Kagame, byagarutse ku bibazo u Rwanda rwakunze kugaragaza birubangamiye mu mubano warwo na Uganda. Ibyo birimo kuba Uganda yarahaye rugari abarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, basigaye bidegembya ku butaka bwayo kandi bafite intego zo guhungabanya umutekano w’umuturanyi wayo. Abo barimo umutwe wa FDLR na RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa.
Ibindi bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda, aho bafatwa bashinjwa kuba intasi, bagakorerwa iyicarubozo nyuma bakajugunywa ku mipaka bagizwe intere. Gen Muhoozi yatangaje ko ashingiye ku biganiro yagiranye na Perezida Kagame, umubano w’ibihugu byombi ushobora gusubizwa ku murongo mu gihe cya vuba.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Gen. Muhoozi bagiranye ibiganiro byiza kandi “bitanga icyizere ku bibazo u Rwanda rwagaragaje” n’ibikwiye gukorwa kugira ngo umubano w’ibihugu byombi usubire mu buryo.