Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ibirori bye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49 bizabera i Kigali nk’umujyi mwiza wa mere muri Afurika y’Iburasirazuba.
Abibinyujije kuri Twitter, mu gitondo cyo kuri wa Kane, Gen Muhoozi yavuze ko ibirori byo kwizihiza imyaka 49 bizabera i Kigali.
Ati: “Nishimiye kubamenyesha ko ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka yanjye 49 bizabera i Kigali, Umujyi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba. Data wacu, Perezida Paul Kagame azagenzura ibikorwa byose.”
Uyu mugabo asanzwe yizihiza isabukuru y’amavuko ku wa 24 Mata. Mu 2022 ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Gen Muhoozi byabereye i Kampala ndetse binitabirwa na Perezida Paul Kagame.
Mu ijambo Perezida Kagame yavuze icyo gihe yashimye Lt Gen Muhoozi ku bintu bitandukanye yagezeho mu myaka 48 yujuje ndetse agaragaza ko bamwitezeho byinshi.
Ati:“Imyaka 48 ivuze ko hari igihe amaze kubaho ariko na none ivuze ko akiri muto. Icy’ingenzi ni uko yabayeho muri iki gihe ndetse n’indi myaka myinshi iri imbere azayikoresha neza kurushaho. Ndashaka kandi kubwira Muhoozi ko hari byinshi bimwitezweho ku buryo akwiriye gukomeza inzira yatangiye. Wakoze cyane kuntumira mu birori by’isabukuru yawe.”
Ibi birori kandi byasusurukijwe n’Umunyarwanda, Intore Massamba ndetse n’imbyino z’intore. Gen Muhoozi afatwa nk’umwe mu bantu bagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda nyuma y’igihe wari umaze urimo agatotsi.
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe umubano utari wifashe neza Gen Muhoozi yashakishije nimero ye ya telefone ngo amuvugishe ku kibazo cy’umubano w’ibihugu byombi.
Ubu bushake bwa Muhoozi nibwo bwabyaye ibiganiro bya mbere byamuhuje na Perezida Kagame muri Mutarama 2022 ndetse bikaza kurangira bikurikiwe n’ibindi byatumye ibihugu byombi byongera kubana neza.
Kuba Gen. Muhoozi yavuze ko umujyi wa Kigali ari wo mujyi wa mbere mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba bivuze ko na Kampala nayo uyirusha ubwiza.