Gen. Muhoozi Kainerugaba yamaganye igisekuru cy’abayobozi , se, Yoweri Museveni na se wabo, Gen Salim Saleh babarizwamo, avuga ko gikomeje kwiganza mu buyobozi kurusha urubyiruko ubwo yongeraga kugaragaza inyota afitiye ubutegetsi .
Uyu musirikare mukuru wa UPDF w’imyaka 48 usanzwe ari n’umujyanama wa perezida mu bikorwa bidasanzwe, yatangaje ko yategereje bihagije igihe cye cyo kuyobora Uganda kuko igihe gisa nk’icyihuta kuri we nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.
Ati: “Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza afite imyaka 42, Minisitiri w’intebe wa Finland afite imyaka 37. Bamwe muri twe turakabakaba imyaka 50. Turambiwe gutegereza ubuziraherezo. Tuzahagarara! Fidel Castro, Intwari yanjye, yabaye Perezida afite imyaka 32. Ndi hafi kugira imyaka 49. Ntabwo rwose ari byiza. Ubuyobozi bw’igihugu bukwiye abasore. Ni bangahe bemeranya nanjye ko igihe cyacu kigeze? Igihe abasaza bamaze badutegeka kirahagije. Batuyobora. Igihe kirageze kugira ngo urungano rwacu rurabagirane…, “uyu ni Gen..
Yakomeje agira ati “Mwifuje ko mbivuga iteka! Nibyiza, mw’izina rya Yesu kristu Mana yanjye, mw’izina ry’urubyiruko rwose rwa Uganda ndetse n’Isi ndetse no mw’izina ry’impinduramatwara yacu ikomeye, nzahatanira kuba perezida mu 2026! ”
Gen Muhoozi, wakunze kunenga ku mugaragaro abayoboke b’ishyaka rya se, ishyaka riri ku butegetsi (NRM) kuva mu 1986 igihe Museveni yafataga ubutegetsi nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Obote, yakomeje avuga ko nta batavuga rumwe na leta bari muri Uganda.
Ati “Hariho Ukuri n’Ibinyoma gusa! Igihe cyo kugira ngo abantu bahitemo hagati yabyo kiregereje. “
Ku bwe, ngo“ubuswa bw’abantu bamwe biba umutungo w’abaturage bacu kuko ’baziranye n’abantu’ buzahagarara burundu! Tuzubaka igihugu cyacu kandi rwose tuzakivugurura tukivane mu bikorwa bya ruswa!. ”