Nyuma y’iminsi ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba bibaye umwe mu banyamategeko muri Uganda yajyanye uyu mugabo mu nkiko kubera ibikorwa bye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko.
Uwareze, umunyamategeko Gawaya Tegulle, avuga ko gutangira kugaragara mu bikorwa bya politiki kwa Gen Muhoozi binyuranyije n’itegeko nshinga kubera ko ari umusirikare mukuru w’ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF). Bwana Tegulle yongeyeho ko abasirikare baba bitezweho kutagira aho babogamira.
Icyifuzo cyatanzwe mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga i Kampala ku wa Kane w’icyumweru gishize.
Ikirego kivuga ko ibikorwa bya Muhoozi byo kwizihiza isabukuru ku rwego rw’igihugu ndetse n’uturere ndetse bigatangarizwamo ibya politiki muri rusange ndetse n’ibisa nko kwiyamamariza kuba perezida by’umwihariko kuri twitter, ntaho bihuriye n’ingingo ya 208 (2) y’Itegeko Nshinga riteganya ko UPDF itagomba kugira aho ibogamira mu mashyaka, igomba gukunda igihugu, umwuga, kurangwa n’ikinyabupfura, gutanga umusaruro no kugandukira ubuyobozi bwa gisivili….
Ati: “Nka ofisiye wa UPDF uri mu kazi, Gen Muhoozi, yakoze mu buryo butarimo kinyabupfura, imico myiza, kudahanwa, akaba yararenze ku mahame agenga imyitwarire y’ingabo.”
Abandi bareganwe na Muhoozi nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga, ni Umugaba mukuru w’ingabo (CDF), kubera ko ari umugenzuzi w’ingabo, ndetse n’umushinjacyaha mukuru, akaba n’umujyanama mukuru wa leta mu by’amategeko.
Umugaba mukuru w’ingabo aregwa kuba yararebereye kandi akananirwa kugira inama cyangwa kuburira Gen Muhoozi ku bijyanye n’ibiteganywa n’amategeko ndetse n’imiterere idashidikanywaho y’ibikorwa aheruka gukora nubwo bigaragara neza ko ibyo binyuranyije n’itegeko nshinga.
Mu buryo nk’ubwo, umushinjacyaha mukuru yarezwe kuba nawe yarananiwe gutanga inama z’amategeko akwiye kubahirizwa kuri UPDF, cyane cyane kuri Gen Muhoozi ibikorwa bye Tegulle abona ko “bigaragara ko binyuranyije n’amategeko.”