Mu rwego rwo gukomeza kureba inzira zose zishoboka zatuma ibihugu by’u Rwanda na Uganda byakongera gusubukura umubano Perezida wa Uganda Museveni yohereje umuhungu we kugirana ibiganiro na Paul Kagame ku munsi w’ejo tariki ya 22Mutarama 2022.
Ni amakuru yakwirakwiye mu gihugu cya Uganda aho avuga ko Perezida Yoweri Museveni agiye kohereza mu Rwanda umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo kugirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda nyuma y’aho umuhungu we, Gen. Kainerugaba aherutse kwihaniza abashaka kurwanya Perezida Kagame yise nyirarume.
Iyi nkuru ivuga ko Perezida Museveni ashishikajwe muri iki gihe no gushaka gukemura amakimbirane amaze imyaka hagati ya Uganda n’u Rwanda no kubyutsa umubano w’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubucuruzi mu karere n’ituze rya politiki.
Ikinyamakuru chimpreports kivuga ko uyu muyobozi azagera mu Rwanda muri iyi week-end. Iyi nkuru kandi ivuga ko hari itsinda rya mbere ryo mu mutwe w’abasirikare badasanzwe ba Uganda ryamaze kugera I Kigali rije kwitegura urwo ruzinduko nk’abazaba bashinzwe umutekano w’uwo musirikare mukuru.
Uru ruzinduko rurimo kwitabwaho mu ibanga rikomeye rurafatwa nk’intambwe ikomeye mu kugerageza kuzanzahura imibanire y’ibihugu byombi irimo igitotsi kuva mu mpera za 2017. Kuva icyo gihe, ibihugu byombi byakomeje kurebana ay’ingwe ndetse bamwe batekereza ko bishobora no kujya mu ntambara yeruye bishinjanya gushyigikira abarwanya uruhande rumwe cyangwa urundi no guhungabanya guverinoma zombi.
Umwe mu batanze amakuru ati “ Kizaba ikintu cyahindura umukino umuyobozi uzoherezwa mu Rwanda nabasha gusubiza mu buryo imibanire myiza hagati y’ibihugu bibiri by’ibivandimwe,”
Bivugwa ko uyu muyobozi mukuru mu ngabo za Uganda azagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Mu minsi ishize, Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, akaba n’umuhungu wa Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagize atya atungura abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga aha gasopo abarwanya Perezida Kagame yise nyirarume Abanyarwanda n’Abagande bavuga ko byari bikenewe.
Perezida Museveni yari aherutse koherereza mugenzi we w’u Rwanda ubutumwa bwazanwe na Ambasaderi Adonia Ayebare bwari bunakubiyemo amakuru y’ibikorwa UPDF irimo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.