Nyuma y’iminsi agiriye uruzinduko hano mu Rwanda, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yemeranyije na Perezida Paul Kagame ko agomba kugaruka i Kigali bagakemura ibibazo byasigaye by’u Rwanda na Uganda.
Gen Muhoozi yemeje aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter. Yagize ati: “Nyuma y’ikiganiro kirekire na data wacu, Perezida Kagame, mu gitondo twemeranyije ko ngaruka i Kigali mu minsi iri imbere tugakemura ibibazo byose bigaragara hagati ya Uganda n’u Rwanda.”
Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba umujyanama we mukuru mu bikorwa byihariye yaherukaga i Kigali ku wa 22 Mutarama. Hari mu ruzinduko rw’umunsi umwe rwasize abonanye na Perezida Paul Kagame, baganira ku bibazo byatumye umubano w’u Rwanda na Uganda uzamba kuva muri 2017.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu icyo gihe byatangaje ko Perezida Kagame na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba bagiranye “ibiganiro byiza kandi bitanga icyizere” ku bibazo u Rwanda rwagaragaje byatumye uwo mubano uzamba.
Nyuma y’iminsi itatu Gen Muhoozi agiriye uruzinduko i Kigali, u Rwanda rwahise rufungura umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda wari umaze imyaka itatu warafunzwe.
Rwasize kandi Maj Gen Abel Kandiho wafatwaga nk’uri ku ruhembe rw’ibikorwa byo gutoteza Abanyarwanda muri Uganda akuwe ku buyobozi bwa CMI (Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare), agirwa umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi.
Ku itariki ya 08 Gashyantare ubwo Perezida Paul Kagame yari mu muhango wo kwakira indahiro z’Abaminisitiri bashya baherutse gushyirwa muri Guverinoma, yavuze ko u Rwanda rwahisemo gufungura umupaka wa Gatuna nyuma yo kwemeranya na Gen Muhoozi ko inzitizi zari zaratumye ufungwa zivanwaho.
Ati: “Ikibazo iteka cyari ukuvuga ngo uyu mupaka ntushobora gufungwa, ibyatumye ifungwa bitabanje ngo bikemurwe. Hanyuma muri iyi minsi ishize, habaho uburyo Abanya-Uganda batumye intumwa ariko hari n’izindi zari zisanzwe ziza hakaba impaka gusa zitagira uruca.”
“Iyo ntumwa [Gen Muhoozi] yazanye ubwo butumwa mu biganiro twumvikana ko hari ibyo twese twakora. Ariko njye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza ariko gufungura umupaka udakemura ikibazo cyatumye umupaka ufungwa ntabwo byakunda. Habaho kwemeranya ko n’ibyateye umupaka gufungwa nabyo bigiye kwitabwaho.”
Umukuru w’Igihugu icyo gihe yavuze ko mu byatumye umupaka ufungwa, harimo ko Abanyarwanda baba muri Uganda bahigwaga bashinjwa kuba intasi, ibyo kuri we yagaragaje nk’ibitumvikana yibaza uburyo wakora ubutasi wifashishije abantu bose, abato, abakuru n’abakecuru.
Icyo gihe yavuze ko Abanyarwanda bafitanye isano n’u Rwanda baruvuga neza ndetse bakarwiyumvamo aribo bahigwaga; ariko abafitanye ibibazo narwo ntibagire ikibazo bahura nabyo. Yavuze ko agendeye ku byo Uganda yifashishaga yita abantu intasi u Rwanda iyo ruba rwifuza kuyineka rwari kohereza abaruvuga nabi.
Gen Muhoozi ugiye kugaruka mu Rwanda yaherukaga kwamagana Lt Gen Kayumba Nyamwasa amusaba kuzibukira gukorera ibikorwa bye ku butaka bwa Uganda we n’umutwe we wa RNC.
Byari nyuma y’igihe u Rwanda rugaragaza ko Uganda yabaye indiri y’imitwe yifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, rukayisaba gusenya ibirindiro byayo byose nk’imwe mu nzira zo kuzahura umubano.