Ku rutonde rw’abaheruka kurekurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame, hagaragaraho Mabumba Nzima Buis, umuhungu wa Idamange Iryamugwiza Yvonne ufungiwe ibyaha birimo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga.
Uyu muhungu yahawe imbabazi za Perezida mu cyiciro cy’abagororwa bafungiye ibiyobyabwenge, bari batarengeje imyaka 21 igihe bakoraga icyaha.
Mu gihe uyu mugore yari afunzwe, amakuru agaragaza ko n’umuhungu we Mabumba Nzima Buis yaje gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Uyu musore w’imyaka 18 wavutse ku wa 2 Kanama 2004, yafashwe ku wa 17 Ugushyingo 2022, aza guhamwa n’ibyaha byo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.
Yaje gukatirwa gufungwa umwaka umwe, muri dosiye RP 01881/2022/TB/KICU. Yari afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, hamwe na nyina.
Nyina Idamange akomeje gukurikiranwa n’inkiko, nyuma y’uko Urukiko Rukuru – Urugereko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imbibi ruhererye i Nyanza, muri Nzeri 2021 rwakatiye Idamange igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.
Uru rubanza rwe rukomeje mu bujurire, aho Ubushinjacyaha buvuga ko Idamange yahanishijwe igihano gito, ukurikije uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho.
Bwasobanuye ko urukiko rwakoze ikosa ryo kutagena ibihano ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi n’icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye kandi ngo bigize impurirane mbonezabyaha.
Bwasobanuye ko yakabaye ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 21 n’ihazabu ya miliyoni 8 Frw.
Ibi byaha bifitanye isano n’ibiganiro yatangaga ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube, aho mu cye cya nyuma, yumvikanye asaba Abanyarwanda bose kujya mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ngo bakigaragambya, bitwaje za Bibiliya.
Ubwo yatangiraga kwifashisha imbuga nkoranyambaga atambutsa ibiganiro bye, abantu benshi baramwamaganye, kugeza n’aho bamwe mu muryango we barimo abavandimwe be bitandukanyije na we kugera no ku mugabo babyaranye, Eng Mabumba Oswald.