Umuturage waririmbye indirimbo “Ndandambara yantera ubwoba” igakundwa na benshi mu Banyarwanda ndetse nayo ikifashishwa mu bikorwa bya FPR Inkotanyi byo kwamamaza umukuru w’Igihugu, yatunze urutoki itangazamakuru kuba ritaragaragaje umuhatewe mu gukunda Igihugu nk’uko ribikorera abandi.
Ni nyuma y’uko kumbuga nkoranyambaga n’Ibinyamakuru bitandukanye hakomeje gucicikana inkuru y’umuturage waririmbye “Azabatsinda Kagame” wubakiwe na FPR inzu nziza kubera iyo ndirimbo yakunzwe cyane mu gihe cyo kwamamaza Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Ndandambara yagize ati” Ngiki ikimenyetso cyuko Ndandambara ntigeze mpirwa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda. Nyakubahwa Paul Kagame muzanyibuke nzave mu busharire bwubuzima mbayemo n’Abana banjye”
Indirimbo Ndandambara yayigiye hanze mu myaka 8 ishize, ikajya yifashishwa n’abaturage hirya no hino bagaragariza umukuru w’Igihugu urukundo bmukunda.
N’ubwo uwayihimbye akanayitirirwa nta makuru y’ubuzima bwe yigeze ajya hanze, nyir’ubwite ahamya ko abayeho ubuzima butari bwiza n’umuryango we nk’uko yabyiyandikiye.
Uyu muhanzi kandi atangaje ibi, nyuma yaho mu gikorwa cyo kwamamaza umukuru w’Igihugu yahawe piano ifite agaciro k’asaga miliyoni ebyiri ayihawe n’umuntu wamubonye ari kubyinisha amavi muri iki gikorwa cyo kwamamaza.
Ngiki ikimenyetso cyuko Ndandambara ntigeze mpirwa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda. Nyakubahwa @PaulKagame muzanyibuke ariko nzave mubusharire bwubuzima mbayemo n’Abana banjye @rpfinkotanyia and @titorutaremara4 ndabatabaje kuko2017 nkeneye gukorera byinshi igihugu mfitubushobozi pic.twitter.com/AI96ggZuXQ
— Ndandambara_Official (@NDANDAMBAR66612) October 11, 2024
Mpawe impano ya Piano ifite Agaciro ka Millioni2frw. Hari Umuntu wambonye n’Amamaza Nyakubahwa @PaulKagame Mbyinisha Amavi hasi😢 Niwe wantunguye maze ampa piano nk’igikoresho nkoresha Mubuzima bwanjye busanzwe. @rpfinkotanyi @harblaise @HarelimanaAK @YolandeMakolo Ndabishima pic.twitter.com/X210gfWWqu
— Ndandambara_Official (@NDANDAMBAR66612) July 24, 2024
Ndandambara ubwo yandikaga ko yahawe Piyano ifite agaciro ka miliyoni ebyiri