Abantu bane barimo Umuhanzi Sintex na Mukunzi Vivens usanzwe ari umukinnyi wa Gorilla FC batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Mazimpaka Arnold wamamaye nka Sintex, Mukunzi Vivens usanzwe akinira Gorilla FC, Ndikumana Yvan uzwi nka Navy Amaru akaba umuhanzi w’i Burundi batawe muri yombi bakurikiranyweho kunywa ibiyobyabwenge.
Hafashwe na none Uwambajimana Valentine ukurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge nyuma yo gufatanwa udupfunyika 889 tw’urumogi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko abafashwe batawe muri yombi mu matariki ya 3-5 Gicurasi 2023.
Yakomeje avuga ko bafatiwe mu bice bitandukanye aho batuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagari ka Gatenga ndetse no mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza, Umudugudu w’Amizero.
Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Kacyiru, Kicukiro na Gikondo mu gihe dosiye zabo zikiri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ibisubizo by’ibizamini bafashwe byagaragaje ko Sintex, Mukunzi Vivens ukinira Gorilla FC, Navy Amaru bafite igipimo kiri hejuru cy’ibiyobyabwenge by’urumogi mu mibiri yabo ari nabyo byatumye bari gukurikiranwa mu butabera.
Aba batatu baramutse bahamijwe n’Urukiko icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge bahanwa n’ingingo ya 11 y’itegeko nimero 69/2019 ryo ku wa 8 Ugushyingo 2019 rihindura nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iri tegeko rivuga ko uhamijwe iki cyaha ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Uwambajimana Valentine ukurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge nyuma yo gufatanwa udupfunyika 889 tw’urumogi we aramutse ahamijwe iki cyaha n’Urukiko yahanwa n’ingingo ya 11 y’itegeko nimero 69/2019 ryo ku wa 08 Ugushyingo 2019 rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ivuga ko aramutse agihamijwe yahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw.
Dr Murangira B. Thierry yibukije abaturarwanda ko urumogi ruri mu bwoko bw’ibiyobyabwenge bihambaye, bityo ibihano byarwo nabyo bikomeye cyane.
Yongeyeho kandi ko u Rwanda rwungutse Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera RFL (Rwanda Forensic Laboratory) ipima ibiyobyabwenge mu buryo bwihuse bikagaragara ko umuntu anywa urumogi ndetse ikagaragaza n’ikigero urunywa afite mu maraso.
RIB yavuze ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa anywa cyangwa acuruza ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.