Nemeye Platini ugeze kure imyiteguro y’igitaramo cye cya mbere yise “Baba Xperience”, yaryumyeho ubwo yari abajijwe niba umugore we azitabira iki gitaramo cyo kwizihiza ubuzima yanyuzemo kuva yantagira umuziki.
Platini yabajijwe iki kibazo bitewe n’ibyasakaye ku mbuga nkoranyambaga, ko we n’umugore batabanye neza ndetse banatandukanye nubwo bo kugeza uyu munsi batarabyemeza.
Uyu muhanzi ubwo yari mu kiganiro Baba Xperience yagiranye na Phil Peter, cyanyujijwe ku rubuga rwa YouTube yabajijwe niba we n’umugore bazanyurana ku itapi itukura muri Camp Kigali ku itariki 30 Werurwe 2024.
Platini n’igitwenge cyinshi yasubije agira ati “Ehh ! uziko nta mukobwa turanyurana ku itapi itukura, sha naba nkoza ibara ndamutse mbikoze ubu ! (araseka cyane! .”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ataraganira n’umugore we ku bijyanye no kuba yaza muri iki gitaramo.
Platini nubwo atifuza gushyira ubuzima bw’umuryango we mu itangazamakuru yasabwe gushyira umucyo kuri iki kibazo niba koko yaratandukanye n’umugore we.
Aha yagize ati “Sha nakubwira ko ibyo bintu amategeko atabisobanura kugeza ubu, ni umugore wanjye.”
Ni igitaramo yise Baba Xperience cyateguye mu rwego rwo kwizihiza ubuzima yanyuzemo kuva yatangira umuziki mu itsinda Dream Boyz kugeza uyu munsi akora umuziki ku giti cye.
Ati “Hari ubuzima nanyuzemo bw’imyaka 11 ndi muri Dream Boyz ndetse n’itatu ndi gukora umuziki njye nyine, nifuje kwizihiza ubwo buzima ndi kumwe n’abafana bajye bishimira uko ntarama.”
Platini avuga yinjiye mu muziki kubera Tom Close nyuma yo gukunda indirimbo ze akageregeza kumwigana.
BabaExperience ni igitaramo Platini azahuriramo n’abahanzi batandukanye barimo, Nel Ngabo, Big Fizzo n’abandi bataratangazwa.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000Frw mu myanya isanzwe, 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 200 000 Frw ku meza y’abantu umunani.