Umuhanzi nyarwanda Kevin Kade uherutse gukora indirimbo yise “Dudu” akomeje kuzengerezwa n’umuntu atari yamenya winjiye muri konti ye ya YouTube agasiba iyo ndirimbo yari imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 200 ndetse akaba ari kumusaba akayabo.
Kevin Kade yavuze ko umuntu yamwinjiriye mu mibare y’ibanga akoresha akajya kuri Youtube ye. Iyi ndirimbo ye yasibwe yari ifite abantu bamaze kuyireba barenga ibihumbi 200. Uyu muhanzi avuga ko umuntu uri kwiyoberanya ku buryo kumumenya nibura ari kumusaba 4500 by’amadorali.
Yabwiye Igihe ko ari kureba ko indirimbo yagaruka kuri Youtube nubwo bigoye. Ati “Ari kunsaba amafaranga menshi 4500 $ urumva ko ari ibintu yari yapanze ashaka kunkuramo amafaranga. Gusa, abakunzi banjye nababwira ko ndi kubikurikirana kandi nizeye ko mfatanyije n’ikipe yanjye turi kubikoraho ku buryo bizaba byakemutse.”
Yavuze ko impungenge ari zose kuri we kuko atekereza bitewe n’uburyo uyu muntu ari kumutera ubwoba ashobora no gusiba izindi ndirimbo ze.
Kevin Kade ari mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda muri iki gihe. Yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Ibara’ yakoranye na Uncle Austin, ‘Kao’, ‘Sofia’, ‘Like You’ yakoranye na Seyn na Davis D n’izindi.
Reba ‘Warankomye’ indirimbo Kevin Kade yakoze mbere y’uko akora iyi yaherukaga gushyira hanze yasibwe