Umuhanzi nyarwanda ukunzwe na benshi hano mu Rwanda uzwi nka Andy Bumuntu yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru aho agiye gukora kuri imwe muri radiyo zikunzwe hano mu Rwanda ya Kiss FM.
Uyu musore amakuru ahari ni uko azjya akorana na Sandrine Isheja mu kiganiro cya mu gitondo “Kiss Break Fast” ubusanzwe Sandrine yagikoranaga na Gentil Gedeon wimukiye mu kiganiro cyo ku gicamunsi cyitwa “Smart Kiss”.
Mu gihe nta gihindutse Andy Bumuntu aratangira ikiganiro kuri uyu wa gatanu tariki 22 Mata 2022.
Kayigi Andy Dick Fred uzwi nka Andy Bumuntu ni umusore w’imyaka 27, akaba ari umuvandimwe w’umuhanzi Umutare Gaby. Izina ‘Bumuntu’ yarihisemo nk’iry’ubuhanzi agendeye ku bumuntu n’umutima ukeye yiyumvamo kugira ngo birusheho kuba umwimerere we. Uyu musore wize ibijyanye n’amashanyarazi, yatangiye umuziki mu 2009. Yanabaye kandi umwe mu babyinnyi bakomeye mu Itorero Mashirika ndetse yariherekeje mu bitaramo ryatumiwemo mu bihugu bitandukanye.
Yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ndashaje’ iri mu zo yahereyeho yanatumye amenyekana. ‘On fire’, ‘Valentine’, ‘KK 509 St’, ‘Umugisha’, ‘Appreciate’ n’izindi zitandukanye nazo zatumye uyu muhanzi yubaka izina mu Rwanda no hanze yarwo.