Polisi yo muri Uganda mu mujyi wa Kampala yataye muri yombi umugore ushinjwa gukata igitsina cy’umugabo we agahita apfa.
Ibi byabereye mu gace kitwa Nabisalu Wasswa Zone ko muri Makindye, mu mujyi wa Kampala, ubwo umugore witwa Biira Joy yakase igitsina cy’umugabo we, Baluku Benson bivugwa ko yabikoze nyuma yo kurwana.
Umuvugizi wa Polisi ya Kampala, SCP Enanga Fred yavuze ko uyu mugore yakase igitsina cy’umugabo we nyuma y’uko atashye yasinze agatangira kumuniga.
Ati, “ Umugabo yatashye mu rugo yasinze atangira kurwana n’umugore we yahoraga ashinja kumuca inyuma. Ubwo barwanaga umugabo yafashe mu ijosi umugore we atangira kumuniga, nibwo yahise afata icyuma akata ubugabo bwe.”
Ibirego bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo bikomeje kwiyongera uko bwije nuko bukeye muri Uganda, aho mu 2022 hatanzwe ibirego bigera mu 17,698 mu gihe mu 2021 hatanzwe ibirego 17,533, nk’uko raporo y’umwaka ku bijyanye n’ibyaha byakozwe muri Uganda ibigaragaza.
Ibirego by’ubwicanyi biturutse ku guhohoterwa mu ngo mu 2022 byageze kuri 301 mu gihe mu 2021 byari 376.