Mu kiganiro Mukamana Jaqueline yakorana na Ukwezi Tv, aho yavugaga ikibazo amaranye iminsi, kuko yabanye ndetse akabyarana na gitifu w’umurenge wa Muhororo uherereye mu karere ka Ngororero Kavange Jean d’Amour ariko atazi ko afite undi mugore w’isezerano, nyuma yamusaba ko bakwandikisha abana uyu gitifu akamwirukana mu nzu ndetse akanamufungisha.
Jaqueline avuga ko akomoka mu karere ka Ngororero, Umurenge wa Sovu, akagali ka Musenyi umudugudu wa Gisiza, Ubwo yabazwaga uko yamenyanye na Gitifu Kavange Jean d’Amour, Jaqueline yasubije avuga ko bamenyaniye mu murenge wa Bwira aho yari ari kubakisha inzu nyuma yo gukura amafranga muri Kenya, noneho we na Kavange akaba ariho ubushuti bwabo bwatangiriye, kuva icyo gihe barakundanye kugeza nubwo uyu Jaqueline yisanze nta kibazo cya Kavange maze bahita batangira kubana m’urugo nk’umugore n’umugabo.
Jaqueline yakomeje avuga ko batangiye kubana baba hano muri Bwira, nyuma bakaza kwimukana bajya mu murenge wa Ngororero kubwo kuba Kavange ariho yari akomereje akazi ke kubu gitifu, nyuma banakomeza kubana no mu murenge wa Muhororo aho Kavange ayoboye ubungubu, ari naho byose byatangiriye kuzamba.
Yavuze ko ikintu cyatumye byose bitangira kubana ari uko yari amaze kumenya ko uyu Kavange afite undi mugore kandi basezeranye, kubera ko umunsi umwe ubwo yari yasigaye mu rugo yabonye irangamuntu ya kera y’umugabo we abonaho ko afite umugore basezeranye, nuko Jaqueline nyuma yo kubimenya nibwo yashyize umurego mugusaba Kavange ko bakwandikisha abana ariko agakomeza kumusiragiza bigera naho amusohora munzu akajya aba mu gikoni.
Ubwo bamubazaga impamvu batandikishije abana kuva uwa mbere yavuka, Jaqueline yasubije ko buri uko yabwiraga gitifu Kavange ko bakwandikisha abana yamusiragizaga, gusa ntabyiteho kubera ko yabonaga nta kibazo cye, kandi akamufasha uko ashoboye kose kugira ngo babeho, kuko nta kintu bari babuze haba uyu Jaqueline ndetse n’abana kuko bari umuryango udafite ikibazo, ariko aho uyu mugore Jaqueline amenyeye ibi nibwo byatangiye kuzamba.
Yakomeje avuga ko ubwo yamaraga kumenya ko umugabo we afite undi mugore kandi banasezeranye, yafashe urugendo ajya mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi aho uwo mugore atuye, ariko agezeyo na Kavange arahamusanga biza kurangira Kavange akoresheje ibishoboka byose amuha amafranga amusaba guceceka ntabibwire umugore we, amwemerera ko arakora ibyo ashaka byose, gusa ngo ntago byaje gutinda kuko umugore wa Kavange w’isezerano yaje kubimenya, ni nawe wabwiye Jaqueline ko icyo yasabye Kavange ari ukugira ngo imitungo bafitanye bayigabanye abana babyaye hakiri kare kugira ngo hatazagira undi muntu uza gutagaguza imitungo yabo.
Ubwo yamaraga kuganira n’Ukwezi tv umunyamakuru yahamagaye uyu munyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Muhororo Kavange Jean d’Amour ngo amubaze kuri iki kibazo, gusa bitunguranye Kavange we asubiza avuga ko uwo mugore witwa Mukamana Jaqueline ntawe azi gusa ngo ari kumva afite amatsiko yo guhura nawe akamureba.
Gusa ariko nanone umunyamakuru yahise ahamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngororero Nkusi Christophe, amubwira ko icyo kibazo cya Jaqueline koko akizi kandi akaba yaravuganye na Kavange uyobora Muhororo bemeranya ko agiye kubikemura.
Jaqueline ubwo umunyamakuru yamubazaga niba hari ikintu meya wa Ngororero yaba yaramufashije nyuma y’uko bakorana iki kiganiro, Jaqueline yasubije avuga ko Nkusi yari yamusabye ko yajya kumureba ku karere ka Ngororero ngo amufashe, ariko agezeyo amuhamagaye meya amubwira ko arwaye, amusaba ko yajya kuri police bakamufasha kumujyana kwa Kavange agafatayo ibintu bye, Jaqueline amubajije aho arajyana abana, Meya amubwira ko byose police iraza kubimufasha.
Jaqueline yakomeje avuga ko atajya kuri police, kuko na mbere police yaje kumureba imujyana imubwira ko agiye kwandikisha umwana birangira afunzwe, bityo no kuri iyo nshuro byanga byakunda nta kindi bashaka uretse kujya kumufunga kubw’iyo mpamvu yafashe umwanzuro wo kutajya kuri police. Akomeza avuga ko ahantu hose ageze arenganywa kubera ko uwo ari kurega asanga amurusha ubushobozi akaba ari n’umuyobozi.
Jaqueline avuga ko ikintu yifuza ubungubu ari uko yabona abantu bo kumurenganura, ndetse akaba ahozwa ku nkeke na Kavange isaha n’isaha akaba ashobora gusubira muri gereza, ariko icyo ashaka nuko abana be bakwandikwa kugira ngo bazabone uburenganzira nk’ubwabandi bana.
Ngo Kavange yakomeje kwanga kumwitaba gusa agahamagara basaza ba Jaqueline ababwira ko bamwumvisha agaca bugufi akamufasha ariko batandikishije abana. Yakomeje avuga ko ubwo yageze ku karere bikanga undi muntu yumva wamufasha ari guverineri cyangwa se minisitiri Gatabazi.